00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto Paccy amaze iminsi ashyira hanze akomeje kuvugisha benshi

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 16 July 2015 saa 09:11
Yasuwe :

Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy akomeje kuvugisha benshi mu babona amafoto by’umwihariko abamukurikiranira hafi ku mbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram ahanini kubera amafoto asigaye ashyira hanze.

Aya mafoto ya Oda Paccy atavugwaho rumwe na benshi agenda acicikana ku mbuga nkoranyambaga ugasanga abantu bagenda bayahererekanya ari nako batangaho ibitekerezo byiganjemo ibinenga uyu muhanzi.

Benshi mu babonye aya mafoto ntibishimira imyifatire n’imyitwarire ya Paccy nk’umuhanzi ukwiye kuzirikana ko ari umubyeyi kandi akwiriye kubera urugero rwiza uwo yibarutse.

Kuri imwe mu mafoto Paccy yashyize kuri Instagram umukunzi we yanditseho agira ati, “Uyu mubyeyi ra?” Undi yungamo ati, “Ariko muri iyi minsi ngo uri gukurura abagabo cyane”.

Abandi bagiye bagaruka ku myitwarire ye nk’umubyeyi we agasubiza ko umuntu agomba kuba uwo ari we kandi bikamutera ishema ahubwo akirinda kubaho nk’uko abandi babishaka.

Hari abamunenze ko bidakwiye ku mubyeyi kwifotoza amanitse amaguru

Nubwo ahanini benshi banavuga ko abikora agamije kureshya abagabo, Paccy avuga ko nk’umuhanzi agomba guhora ahanga udushya.

Nubwo hari na bamwe mu bafana be bamwereka ko batishimiye aya mafoto, Oda Paccy asa nk’udaha agaciro ibitekerezo byabo dore ko nyuma y’ayo yashyize hanze akanengwa atabihagaritse ahubwo yarushijeho gukaza umurego mu kuyasakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Imyambarire ye we yemeza ko ijyanye n'icyerekezo
Mu bitaramo yifotoza bitandukanye
Iyi foto nayo yavuzweho byinshi
Kwambara amasogisi nk'ay'abakinnyi byari bizwi kuri Senderi gusa
Asigaye yambara utujipo tureshya gutya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .