00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo kwibaruka, Paccy afite umukobwa umurinda ibigusha

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 24 March 2015 saa 10:35
Yasuwe :

Umuraperi Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy ni umwe mu bari guhatanira PGGSS ya 5 , yaryinjiyemo nyuma y’imyaka igera kuri itandatu amaranira kwigaragaza nk’umukozi ku murimo wa muzika gusa hari byinshi byamucaga intege bikaryamira amahirwe ye.

 Kwibaruka byabanje kumuzinura umuziki
 Mubyara we yamusubije intege mu bugingo
 Nyuma y’imyaka 4 yibarutse Paccy yafatiye ingamba ibigusha
 Asigaye afite umuherekeza w’umukobwa umuhozaho ijisho
 Paccy amwita umuyobozi

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Paccy yasobanuye ko mu rugendo rwe rwa muzika yagiye ahura n’inzitizi zamucaga intege, gusa akagira umuvandimwe wamuteye ingufu ndetse akamusubiza mu muziki nyuma y’uko yari yazinutswe icyitwa ubuhanzi nyuma yo kubyara.

Umubano wa Paccy na mubyara we uhatse byinshi

Amaze gusubira mu muziki, Paccy yagiye agaragara kenshi ari kumwe n’uyu Elyse benshi bakibaza impamvu yabyo n’icyihishe inyuma yo kuba bahozanyaho ijisho.

Paccy ahamya ko uyu mukobwa ari mubyara we ushinzwe kumuba hafi no kumugarura mu nzira nziza igihe yaba yatannye.

Yagize ati, “Elyse ni mubyara wanjye, amba hafi cyane benshi bakunze kumwita manager wanjye. Aranzi bihagije azi aho ngira imbaraga nke ndetse niyo mvuye mu murongo gato arangarura akanyereka ko natandukiriye”.

Paccy avuga ngo yishimira ko benshi batekereza ko Elyse ashinzwe kumubuza ibishuko by’abasore. Kubana nawe hari byinshi amaze kungukiramo.

Ati, “Ni byiza ko abantu babona ko Elyse anshyira mu murongo mwiza atanyobya. Azi imbaraga zanjye nyinshi ndetse na nke mu bintu bitandukanye,abereyo kunyobora”.

Nyuma yo kubyara, muri 2011 Paccy yabaye nk’uhagaritse umuziki ndetse acika intege zo kuba yakongera kubyutsa inganzo. Uyu mubyara we Elyse ni we wamuteye ingabo mu bitugu amusaba gusubira mu muziki. Icyo gihe yumvaga bidashoboka ariko arahanyanyaza.

Mu gitaramo abahanzi bahatanira PGGSS baherutse gukorera i Rusizi, benshi batunguwe no kubona Paccy asesekaye ku rubyiniro aherekejwe n’uyu mubyara we. Wasangaga abakurikiranira hafi ibya muzika bongorerana bagaruka kuri uyu mukobwa Paccy yahisemo ngo amufashe kuririmba nyamara mu buzima bwe atarigeze ahanga cyangwa byibuze ngo anaririmbye muri Korali.

Uyu mukobwa waherekeje Paccy ku rubyiniro yahavuye nja jambo na rimwe ryumvikanye aririmba uretse kuba yarabwiraga abantu ngo ‘muzamure amaboko’, ‘ab’inyuma ko ntababona?’ n’andi menshi yavangiraga Paccy ndetse benshi bahamya ko bishobora kuzamwambura amanota.

Paccy nubwo asa nk’utarashyize imbaraga nyinshi mu kureba umuntu ufite ubushobozi bwo kuba yamufasha ku rubyiniro, yabwiye IGIHE ko umuntu wamufashije asanzwe ari umuhanzi kandi azi n’indirimbo ze.

Yagize ati, “Bibaho ntabwo ibintu byose biba byiza ijana ku ijana gusa impamvu nahisemo Elyse kugira no amfashe ni uko asanzwe ari umuhanzi kandi azi indirimbo zanjye zose”.

Tumubajije niba azakomeza gukorana na we ku rubyiniro Paccy yavuze ko bagiye gukarishya imyitozo yabona ntacyo bitanga akaba yafata undi mwanzuro.

Yagize ati, “Ntabwo nahita ndeka gukorana na we kuko ni ubwa mbere aririmbye imbere y’abantu bangana gutyo. Ibi binyeretse ko hakenewe imyitozo myinshi irimo ingufu nabona byanze nkaba nareba iki nakora”.

Muri PGGSS ari gukoresha iturufu y’Ibisumizi

Muri PGGSS, Paccy yatangiye gukoresha iturufu y’Ibusumizi nubwo atakibibarizwamo. Ngo yahisemo kubyiyambaza kuko yabibayemo ndetse ngo bizamufasha kwigarurira abafana ba Riderman bityo aze imbere mu bahagaze neza.

Yagize ati, “Ibisumizi ni abavandimwe twarabanye kubasaba ubufasha ni ukugira ngo nkomeze kugira imbaraga mu irushanwa kuko ndabizi Indangamirwa zanjye zo ntizisinzira. Nakoreye mu Bisumizi igihe kitari gito kandi dukorana neza, ninshyigikirwa n’Ibisumizi bizamfasha kugera kure mu irushanwa”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .