00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oda Paccy agiye guhanga avuga ku icuruzwa ry’abakobwa

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 26 July 2016 saa 09:41
Yasuwe :

Umuraperi Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] yiyemeje gufatanya n’inzego bireba mu guhangana n’ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu by’umwihariko irikorerwa igitsinagore, azifashisha umuziki n’ubundi bukangurambaga.

Paccy akunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Niba ari wowe’, ‘Mbwira’ , ‘Ayiwe’ n’iyitwa Igitego yashyize hanze mu buryo bw’amashusho. Yavuze ko mu mishinga mishya afite harimo gukora ubukangurambaga azafatanyamo na leta mu guca burundu ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu gikomeje gufata indi ntera.

Ati “Njyewe ku bwanjye icyo nteganya ni ugutanga imbaraga zanjye mu buryo bushoboka kugira ngo turwanye iryo curuzwa ridukorerwa. Nzabikora binyuze mu muziki no gufatanya na Leta yacu guhashya icyo kintu.”

Yongeyeho ati “Iyo umuntu akoresheje intwaro yo kuririmba ubutumwa bugera kuri benshi. Abafite umutima wo kubireka babyumva vuba bakabivamo ariko hari n’abandi batumva binyuze mu ndirimbo, abo ni ukubabwirisha izindi mbaraga kugeza babihagaritse. Nzagira inama abakiri bato no kubabuza gushidukira iby’Isi ahubwo twige gukorera amafaranga yacu.”

Paccy avuga ko icuruzwa ry’abantu ari ikibazo kibangamiye ubuzima bw’igihugu, by’umwihariko asanga umubare munini w’abacuruzwa ari igitsinagore ibintu afata nk’ihohoterwa rikomeye.

Ati “Mbona icuruzwa ry’abantu ari ikibazo gikomeye, ariko burya umubare munini w’abacuruzwa ni abana b’abakobwa. Njye mbifata nk’ihohoterwa rikoranwa ubukana, twese dukwiye guhagurukira kurirwanya tudategereje buri gihe ko abayobozi aribo bafata iya mbere.”

Paccy wasohoye amashusho y’indirimbo ‘Igitego’, avuga ko afite imishinga mishya ateganya gusohora haba indirimbo z’amajwi n’amashusho no gutera album nshya ateganya gushyira hanze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .