00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oda Paccy arashishikariza abangavu kwirinda inda z’indaro

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 5 May 2015 saa 11:37
Yasuwe :

Nyuma y’ibihe bigoye yanyuzemo nyuma yo kubyarana na Mbabazi Lick Lick, Oda Paccy ahora akangurira abakobwa bagenzi be kwirinda inda z’indaro ndetse bagahagarara no ku busugi bwabo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Paccy yavuze ko kuba yarabyaye ari ibintu bitamworoheye na gato kuko yari akiri muto ariko hejuru ya byose agira abakobwa inama yo kudakuramo inda kuko uko biri kose umwana ari umugisha.

Yagize ati, “Sinakwihagararaho ngo mvuge ko bitangoye, kubyara ukiri muto ntabwo biba byoroshye ariko na none umwana ni umugisha niyo mpamvu abakobwa bagenzi banjye mbagira inama yo kujya birinda gukuramo inda igihe bamaze kuyitwara”.

Yungamo ati, “Buriya ni byiza kwifata ndetse no gukomera ku busugi bwa gikobwa mpora nsaba abakobwa cyane inshuti zanjye guca akenge bakita ku buzima bwabo bw’ejo hazaza ndetse bakirinda n’ibishuko biri hanze aha”.

Oda Paccy nubwo yabyaye atabiteguye, ashimangira ko hari impamvu yabyo kandi ko umwana we amufata nk’umugisha ukomeye kuri we.

Ati, “Burya nta kintu kiba kidafite impamvu, sinicuza kuba ndi umuhanzi cyangwa kuba narabyaye kuko umwana wanjye ni umugisha ukomeye kuri njye kandi nanjye nk’umubyeyi ufite inshingano kuri we mparanira ko yabona ibyiza byose”.

Uyu muraperikazi winjiye muri PGGSS ku nshuro ye ya mbere yavuze ko abakobwa bagomba kwibonamo ubushobozi ndetse bagahuriza hamwe imbaraga nabo bakiyubaka ndetse bakarushaho kubaka injyana ya hip hop mu bakobwa.

Ati, “Biragoranye kubona umukobwa ukora hiphop kuko bagufata nk’ikirara ariko nagerageje guharurira bagenzi banjye amayira, ubu nibaze twubake kandi nizeye neza ko ubushobozi bwacu hari icyo bwatugezaho”.

Paccy ushimishwa no kuba hari abantu bamuzi we atazi kandi bamukunda, ni umwe mu bari guhatana muri PGGSS ya 5 ndetse nyuma y’ibitaramo bitatu bamaze gukora akaba yiha icyizere cy’uko ahagaze neza mu irushanwa.

Oda Paccy ahanganye na Dream Boyz, Senderi, Active, TNP, Jules Sentore, Knowless, Rafiki, Bruce Melody na Bull Dogg.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .