00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oda Paccy yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Mbwira’

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 6 May 2015 saa 03:11
Yasuwe :

Umuraperi Oda Paccy yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Mbwira’ ndetse ni cyo gikorwa cye cya mbere cya muzika ashyize hanze kuva uyu mwaka wa 2015 watangira.

Indirimbo ‘Mbwira’ ya Paccy igaruka cyane ku rukundo rukwiye kuranga abakundana ndetse atangariza IGIHE ko ifite umwihariko wo kuba ayiririmbano kuva mu ntangiriro kugeza irangiye.

Yagize ati, “Amashusho y’indirimbo Mbwira namaze kuyashyira hanze ndizera ko abakunzi banjye iri bubanyure, ifite umwihariko utandukanye n’izindi nagiye nkora kandi iyi ndirimbo ikoze mu njyana abantu badasanzwe bamenyereyemo ntekereza ko izabashimisha”.

Paccy yasobanuye ko kuba mu ndirimbo ‘Mbwira’ yararirimbyemo gusa nta njyana ya Hip hop irimo kandi ariyo basanzwe bamumenyereyemo ari kimwe mu byo yizera bizashimisha abafana be.

Ati, “Burya umuntu aba akunzwe n’abantu benshi kandi bakunda ibintu bitandukanye, nifuje kuririmba mu ijwi rituje kugira ngo ubu butumwa bubashe gucengera mu mitima y’abantu by’umwihariko bakundana”.

Nyuma y’amashusho y’indirimbo ye ‘Mbwira’ yakozwe na Meddy Saleh, Paccy arateganya gukomeza gukora ibindi bikorwa bitandukanye ari nako akomeza gushimisha abafana be mu irushanwa rya PGGSS 5.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .