00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oda Paccy yongeye guteza impagarara muri Bikini n’indi myambarire yerekana ikibero

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 9 March 2017 saa 10:33
Yasuwe :

Umuraperi Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] asa n’uwakataje mu kugaragaza ko ari umuntu mushya bishingiye ku mafoto y’uruhererekane amaze iminsi ashyira ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru.

Ni kenshi uyu muhanzi yagiye anengwa kubera gushyira hanze amafoto bamwe bafata nk’urukozasoni ariko we akavuga ko ‘abikora abizi neza kandi abigambiriye’. Mu minsi ishize yari yasohoye ifoto igaragaza amatako ivugisha benshi, iyi yaherekezaga ubutumwa buri mu ndirimbo yise ‘Igikuba’.

Oda Paccy yongeye kuvugisha abantu biturutse ku mafoto yashyize hanze yifotoreje muri Tanzania ubwo yari yagiye gukorerayo indirimbo yitwa ‘No Body’. Muri aya mafoto hari iyo yahereyeho yambaye bikini, abantu bayiteraniyeho amagambo mu buryo bukomeye abandi bakamushinja guta umuco no kwiyandarika.

Nyuma yo gushyira hanze ifoto yambaye Bikini abantu bakamutuka ibyo gupfunyika, Oda Paccy yashyize kuri Instagram ifoto imaze iminsi ica ibintu kuri internet ya Nicki Minaj uherutse kwitabira ibirori bya Paris Fashion Week mu Bufaransa yambaye umwambaro ugaragaza amabere. Yahise yandikaho ko ‘bidatinze agiye gusohora ifoto imeze itya’, ibi nabyo byateje impaka ndende bamwe bamutuka abandi bakamubwira ko bayitegereje.

Oda Paccy uri mu bahanzi icumi bahatanira PGGSS uyu mwaka yabaye nk’ukoza agate mu ntozi ubwo yashyiraga hanze indi foto yifotoje ari muri Tanzania, igice cyo hejuru amabere aragaragara naho hasi akerekana itako ry’iburyo. Iyi nayo yasabagiye hose by’umwihariko kuri WhatsApp no ku zindi mbuga mpuzabantu.

Nubwo bamwe bavuga ko ibi byose Oda Paccy akora ari kubera urugero rubi umukobwa we yabyaranye no kutihesha agaciro nk’umubyeyi, Oda paccy aherutse kubwira IGIHE ko ntaho bihuriye kuko kuba umubyeyi no kuba umuhanzi ari ibintu bibiri bitandukanye.

Yavuze ko ubwe arimo abantu babiri [Paccy w’umuraperi na Paccy usanzwe] ndetse ko abantu bakwiye kumenya kubatandukanya. Ati “Umuntu wagize ikibazo kuri iyi foto n’izindi njya nifotoza amenye gutandukanye ba Paccy babiri, Paccy wo mu buzima busanzwe atandukanye n’uwo ku ifoto, biriya ni akazi ntabwo ari ubuzima busanzwe mbamo, ubundi nsanzwe nambara neza.”

Oda Paccy muri bikini

Arongera ati “Uko biri mu bintu byose biba bikwiriye ko duhinduka, uyu munsi ntabwo nkwiriye kuba nifotoza nk’uko nabikoraga mu mwaka wa 2009, aho Isi igeze ntabwo ibi byagakwiye gutera abantu ikibazo. Ababibona bazi ibigezweho ntabwo byabatera ikibazo, icya mbere ndasaba abantu ko bandeba nk’umuhanzi ibindi bakabireka.”

Paccy yabwiye abamunenga ko akora ibigangamiye umuco ko “Ntaho bihuriye no kwica umuco ndetse u Rwanda rukeneye abahanzi babasha guhatana n’abo mu bindi bihugu bumva aho iterambere ry’Isi rigeze.”

Ati “Ntabwo ari ukwica umuco, ntabwo nzi amateka ariko nzi neza ko hambere abazungu batarazana imyenda na mbere y’uko impuzu zizaba Abanyarwanda ntabwo bambara, ibyo birazwi.”

Kuba hari abamubona mu ndorerwamo y’imico mibi no gukora ibidakwiye, Oda Paccy we ngo byose abirenza ingohe nta na kimwe aha agaciro.

Oda Paccy n'umusore yakoresheje mu mashusho y'indirimbo aherutse gukorera muri Tanzania
Ngo Paccy aritegura gusohora ifoto imeze gutya
Ikibero cya Paccy cyavugishije benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .