00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paccy yafashe indege yerekeza ahagizwe ibanga

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 25 November 2015 saa 04:27
Yasuwe :

Uzamberumwana Pacifique wiyise Oda Paccy yafashe rutema ikirere yerekeza hanze y’u Rwanda, igihugu yagiyemo na gahunda zamujyanye yabigize ibanga rikomeye.

Paccy yahagurutse i Kanombe ahagana saa moya za mugitondo. Mbere yo kuva i Kigali Oda Paccy yabibwiye ababyeyi na mubyara we babana mu nzu gusa asiga abihanangirije ngo ‘ntihazagire uhishurira itangazamakuru ko yagiye hanze y’u Rwanda.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Elyse mubyara wa Oda Paccy yemeza ko uyu muhanzi yavuye mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2015 gusa avuga ko nta byinshi yavuga kuri uru rugendo ngo kuko yababujije kugira icyo babwira itangazamakuru.

Yagize ati “Yavuye i Kigali mu gitondo, yavuye mu rugo nka saa kumi n’imwe za mugitondo […] nta kindi navuga, yaratubujije. Yatubujije kubivuga…”

Nubwo Paccy yagiye mu mahanga mu ibanga, IGIHE ifite amakuru avuga ko uyu mukobwa yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ngo azahamara icyumweru.

Mu mezi make ashize, Paccy yari yavuze ko ateganya kuzerekeza muri USA gusura abo mu muryango we gusa ahakana yivuye inyuma ko nta gahunda afite yo kuzasura Producer Lick Lick.

Paccy na mubyara we Elyse

Paccy yagiye hanze y’u Rwanda amaze gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘Ntabwo mbyicuza’, ikubiyemo amagambo akarishye yageneye Producer Lick Lick.

Paccy agisohora iyi ndirimbo yavuze ko yayituye Lick Lick, ngo aba amwibutsa ko ‘kuba Paccy akiri ku Isi atari ku bw’impuhwe z’abamwifurizaga urupfu no kubaho nabi’ ahubwo ngo ni umugambi w’Imana.

Oda Paccy yeruye ko yanditse iyi ndirimbo agamije guha Lick Lick igisubizo ku byo yamuririmbyeho muri 2012.

Ngo yayikoreye uyu musore nkana nk’ikimenyetso kimwereka ko ‘Paccy abayeho neza kandi nta ruhare na ruto Lick Lick abifitemo nubwo muri 2012 yivugaga imyato ko agiye gusenya ubuzima bw’uyu mukobwa’.

Paccy yagize ati “yego, ni Lick nayikoreye, ni we nayandikiye. Nashakaga kumukosora no kumwereka ko kuba yaranyifurizaga urupfu akifuza ko ubuzima bwanjye bwabaho nabi byose byamupfubanye. Uwo ndi we uyu munsi n’ubuzima mbayemo n’umwana wanjye, nta ruhare na ruto abifitemo”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .