00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paccy yakoze mu jisho Lick Lick babyaranye, azura akaboze muri 2012

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 19 May 2015 saa 11:07
Yasuwe :

Mu magambo afite ubukana no kugaragaza agahinda n’inzira y’inzitane yanyuzemo, Umuraperi Oda Paccy yakoze indirimbo yise ‘Ntabwo mbyicuza’ ikubiyemo ubutumwa butokora Producer Lick Lick babyaranye imfura yabo bise ‘Linka Mbabazi’.

Muri Kamena 2012 Producer Lick Lick yakoze indirimbo yise ‘Ntabwo mbyicuza’ arenzaho kuyikorera agace gato k’amashusho aho yagaraye acagagura amafoto ya Oda Paccy. Muri iyi ndirimbo Producer Lick Lick yabwiraga Paccy ko aticuza inkurikizi zabaye hagati yabo nyuma yo kubyarana bakanatandukana.

Mbere yo gukora iyi ndirimbo kandi Producer Lick Lick yabanje kwerurira zimwe mu nshuti ze ko yayanditse agamije kubwira Oda Paccy nk’igihano yari amugeneye ku bwo kuba yaramukoreye amakosa akajyana umwana wabo mu ruhame mu gitaramo yakoze cyo kumurika album ya mbere yise ‘Miss President’ , ibintu byamubabaje cyane.

Muri iyi ndirimbo Lick Lick yaririmbye agira ati “Kukubura, kukwibagirwa ntabwo mbyicuza, uwo ndiwe, guhinduka ntabwo mbyicuza. Oya oya ntabwo mbyicuza”.

Iyo ndirimbo igisohokana n’agace gato k’amashusho yayo agaragaramo acagagura amafoto ya Paccy, uyu muraperikazi we yanze kuvuga byinshi gusa yihaniza Lick Lick amubwira ko ‘amurambiwe’.

Lick Lick yakoze iyi ndirimbo nk'igihano yahaye Paccy wari wajyanye umwana muri Stade batabivuganye

Nyuma y’imyaka itatu yari ishize, Paccy na we yanditse indirimbo ayita ‘Ntabwo mbyicuza’, ikubiyemo amagambo akarishye asubiza Producer Lick Lick ko ‘kuba Paccy akiri ku Isi n’ubuzima abayemo atari ku bw’impuhwe z’abamwifurizaga urupfu no kubaho nabi’ ahubwo ngo ni umugambi w’Imana.

Mu kiganiro na IGIHE, Oda Paccy yeruye ko yanditse iyi ndirimbo agamije guha Lick Lick igisubizo ku byo yamuririmbyeho muri 2012. Ngo yayikoreye uyu musore nkana nk’ikimenyetso kimwereka ko ‘Paccy abayeho neza kandi nta ruhare na ruto Lick Lick abifitemo nubwo muri 2012 yivugaga imyato ko agiye gusenya ubuzima bw’uyu mukobwa’.

Paccy yagize ati “yego, ni Lick nayikoreye, ni we nayandikiye. Nashakaga kumukosora no kumwereka ko kuba yaranyifurizaga urupfu akifuza ko ubuzima bwanjye bwabaho nabi byose byamupfubanye. Uwo ndi we uyu munsi n’ubuzima mbayemo n’umwana wanjye, nta ruhare na ruto abifitemo”

Yungamo ati “Lick n’abandi bose banyifurizaga urupfu ni bo mbwira ko ntabyicuza. Amagambo arimo yose ni we mbwira, indirimbo nisohoka azayumva, azabyumva ni we nabwiraga”

Kuba yarayise ‘Ntabwo mbyicuza, ngo ni uko yakundaga iyi ndirimbo Lick Lick yamukoreye amutuka’ bityo yumva byaryoha kurushaho atanze igisubizo akoresheje indirimbo ifite inyito isa neza n’iy’umukunzi we wa kera.

Muri iyi ndirimbo 'Paccy abwira Lick Lick ko yamwifurije urupfu ariko ntabigereho'

Ati “Iriya ndirimbo narayikundaga cyane pe, burya iyo umuntu afashe umwanya akagutekerezaho, akakwandikaho indirimbo ntabwo waterera iyo, narayikunze, nanjye mpitamo kumuha igisubizo ku byo yandirimbyeho nkoresheje iri zina”

Ntabwo mbyicuza ya Paccy, iri gukorwa na Producer Junior muri Touch Records. Ntirarangira gusa ngo nijya hanze Paccy yizeye ko izishimirwa n’abataranyuzwe n’ibyo Lick Lick yamuririmbyeho muri 2012.

Reba uko Lick Lick yakoreye Paccy indirimbo acagagura amafoto ye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .