00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PGGSS: Oda Paccy yatangiye kwishingikiriza abafana ba Cristiano

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 26 May 2015 saa 08:55
Yasuwe :

Umuraperi Oda Paccy ku nshuro ye ya mbere yinjiye mu irushanwa rya PGGSS akomeje kugaragaza inyota afite ndetse akanakora iyo bwabaga kugira ngo abafana batamuzi ndetse n’abatamuherutse barusheho kumwibonamo.

Kuri ubu uyu muhanzi si umuziki gusa arimo gukoresha nk’iturufu yamufasha kwiyongerera abafana kuko yatangiye kwisunga abakunzi ba ruhango abasaba ko bamushyigikira ndetse bakamutera ingabo mu bitugu ari nako bamutora.

Mu gitaramo abahanzi bakoreye i Muhanga ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi, uyu mukobwa yagaragarijwe urukundo maze aboneraho no gusaba abakunzi ba ruhago kumushyigikira yishingikirije Christiano Ronaldo.

Akimara kuririmba i Muhanga yagize ati “Ndabasaba gukomeza kuntora, n’abakunzi ba Cristiano Ronaldo mutore kuko byose ni umubare 7.

Bamwe ntibasobanukiwe icyo yashatse kuvuga maze IGIHE iramwegera asobanura impamvu yishingikirije izina rya Cristiano nk’umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi nawe ubwe akunda bityo agasaba abakunzi ba ruhago bose by’umwihariko ab’uyu mukinnyi ko bamushyigikira muri PGGSS.

Yagize ati, “Ntabwo nsanzwe ndi umufana wa ruhago cyane ariko nemera ko umubare 7 ari uw’abanyamahirwe ariko mu busanzwe nkaba nkunda Cristiano Ronaldo dore ko ari umubare na we akoresha mu kibuga kandi ni umukinnyi mwiza benshi bemera”.

Yungamo ati, “Ni muri urwo rwego nasabye abakunda Cristiano ko nanjye bampa amahirwe bakanshyigikira nkazegukana iri rushanwa”.

Nyuma y’ibitaramo 6 bimaze kuba mu Turere dutandukanye tw’igihugu,abahanzi bose ubona bamaze kumenya uko bahagaze ariyo mpamvu usanga hari abari gushakishiriza hose kugira ngo babone ko bakomeza kugaragara neza mu irushanwa rimaze kugera ahakomeye.

Oda Paccy wisunze abakunzi ba Ruhago yiyongereye kuri Senderi we wifashisha amakipe yose yo mu Rwanda asaba abafana bayo ko bamuha amahirwe akazegukana igikombe.

Guha amahirwe Paccy muri PGGSS ni ukujya ahandikirwa ubutumwa ukandika umubare 7 ukohereza kuri 4343.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .