Riderman na Miss Mount Kenya 2015 Agasaro Nadia basezeraniye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.
Mbere yo kujya gusezerana mu Murenge, Riderman yanditse kuri Instagram agira ati “Gusaza ni ngombwa ari gukura ni amahitamo ya buri wese. Iri joro ndarara mu mategeko y’u Rwanda ntacyitwa siribateri, ubuto buraryoha gusa mpisemo kubusezera”
Yongeraho ati “Murabeho rungano twasangiye ubuto, ndabashimira uburyo twabanye, ntangiranye na Agasaro Chapitre nshya y’igitabo cy’amateka y’ubuzima bwanjye”
Riderman wasezeranye imbere y’amateko na Miss Nadia Farid Agasaro, uyu munsi kandi ararara asabye umugeni anatange inkwano mu muryango we hanyuma ku itariki ya 16 Kanama 2015 bazambikane iy’urudashira imbere y’Imana.
Amafoto: Umuseke
TANGA IGITEKEREZO