00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Gushinga Studio nshya “C4D”’, kimwe mu byari bihugije Mc Monday

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 10 October 2013 saa 11:09
Yasuwe :

Nyuma y’inzu zitunganya umuziki ebyiri yari yarashinze ari zo ‘Kiruru Nine Production’ na ‘Impano Y’Imana (IYI) Production’, ariko zitakibaho, ubu umuhanzi Saga Assou wamenyekanye cyane ku izina rya Mc Monday yashinze studio nshya yitwa “C4D” itunganyiriza abahanzi indirimbo.
Iyi Studio “C4D” bivuga Communication For Development (Itumanaho rigamije Iterambere) yubatse Kacyiru mu nyubako ya Ubumwe House, iruhande rwa KBC.
Assou avuga ko gushinga iyi studio ari kimwe mu byatumaga atagaragara cyane mu (...)

Nyuma y’inzu zitunganya umuziki ebyiri yari yarashinze ari zo ‘Kiruru Nine Production’ na ‘Impano Y’Imana (IYI) Production’, ariko zitakibaho, ubu umuhanzi Saga Assou wamenyekanye cyane ku izina rya Mc Monday yashinze studio nshya yitwa “C4D” itunganyiriza abahanzi indirimbo.

Iyi Studio “C4D” bivuga Communication For Development (Itumanaho rigamije Iterambere) yubatse Kacyiru mu nyubako ya Ubumwe House, iruhande rwa KBC.

Assou avuga ko gushinga iyi studio ari kimwe mu byatumaga atagaragara cyane mu muziki, kuko imbaraga nyinshi ari aha yari yarazishyize.

Aganira na IGIHE, yavuze ko iyi Studio ije gushyigikira cyane cyane abahanzi bakora LIVE, agira ati “Ni studio ije kugira ngo ibashe kuba yahindura imikorere y’umuziki nyarwanda, turagira ngo dukore umuziki ushobora kurenga imbibe z’u Rwanda”.

Yongeraho ati “Dushobora gukora indirimbo dufata amajwi hacurangwa Live”

Kuri ubu Mc Monday ari gukorana n’utunganya indirimbo witwa “Vista Nine”, ariko akavuga ati “Ni umuproducer wavuye muri Congo, ntabwo amenyerewe cyane hano i Kigali."

Yongeraho ati "Ndashaka kumufasha nkamwongeraho n’abandi baproducer basanzwe bakorera hano ndacyashakisha uwo numva wujuje ibyo nkeneye, uwo nzumva anshimishije nzavugana nawe dukorane, kandi ndumva bahari benshi mu Rwanda nzahitamo umwe dukorane.”

Assou, wari umaze imyaka 12 akorera PSI Rwanda, avuga ko muri iyi minsi yatangiye guhanga indirimbo ziri mu njyana ya Hip-Hop, umwimerere yatangiriyeho mu buhanzi bwe.

Iyi studio ya Saga Assou uretse kuba itunganya indirimbo inakora ibindi bikorwa birimo kwamamaza no kumenyekanisha nk’uko igisobanuroi cy’izina C4D kibivuga.

Icyana, indirimbo yakorewe muri C4D Production:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .