Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2014, ubwo MC Monday yari aryamye, yahuye n’isanganya rikomeye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yabuze feri maze yinjira mu gipangu cye igonga ibintu byose ihuye na byo.
Iyi modoka yagonze urugo rwa MC Monday irwinjiramo inagonga imodoka ye mu buryo bukomeye .
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na MC Monday, yadutangarije ko iyi modoka imaze kwinjira mu gipangu, yagonze ibintu byose yahuraga na byo mu nzira ihagarikwa n’imodoka ye gusa yangiritse bikomeye .
MC Monday ati, “Hari mu rukerera ndyame , numva umuzamu arakomanze ku idirishya ambwira ko batugonze . Kubera ko nari mu bitotsi, naketse ko bangonze nyabyo ndi mu nzira nikoraho vuba vuba ariko nahise nkanguka . Ngeze hanze nsanga ibintu bimeze nabi”
Yakomeje agira ati, “Nasanze imodoka yagonze igipangu iragisenya, yinjiramo imbere. Nyirayo turaturanye, gusohoka mu gipangu cye biragoranye. Ubwo yasohokaga mu gipangu yabuze feri imodoka ye imanukana umuvuduko mwinshi igonga igipangu yinjiramo ari nabwo imodoka yanjye yabigendeyemo”
Iki kibazo kimaze kuba, aba bagabo bombi bahamagaye abashinzwe umutekano mu Kagari kugira ngo babakiranure ndetse hanaboneke uburyo bwo gusana ibi binyabiziga byombi . Umushoferi wari utwaye Hiace yakomeretse byoroheje .
Iyi modoka ya MC Monday, igongewe mu gipangu nyuma y’uko mu mwaka wa 2012 abantu batazwi bayitemaguye bayisanze mu rugo rwe mu gicuku .
Mc Monday yahagaritse umuziki by’agateganyo akaba ahamya ko ashobora kuzawugarukamo Imana nibishaka ariko kugeza ubu we ntabwo azi neza niba azawusubiramo cyangwa yarawusezeye burundu.
TANGA IGITEKEREZO