00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MC Monday yisubiyeho agaruka mu muziki

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 5 September 2014 saa 08:40
Yasuwe :

Nyuma y’igihe atangaje ko asezeye mu muziki n’ibyerekeranye nawo byose, MC Monday usigaye witwa Saga Assou yatangaje ko yagarutse mu muziki ndetse nta kizongera gutuma awuvamo.
Mu ruturuturu rwo kuwa 4 Nzeri 2014, nibwo Saga Assou yavuze ko yongeye kugaruka mu muziki.
Yagize ati “Umunsi nari ntegereje kugira ngo icyemezo cyanjye ngifate, ni uyu. Umuziki sinzawureka kuko hari byinshi mfite byo kuwukorera. Nawurwaniye intambara ikomeye ngomba kuyisoza kandi nzabigeraho. Imana ibimfashemo. (...)

Nyuma y’igihe atangaje ko asezeye mu muziki n’ibyerekeranye nawo byose, MC Monday usigaye witwa Saga Assou yatangaje ko yagarutse mu muziki ndetse nta kizongera gutuma awuvamo.

Mu ruturuturu rwo kuwa 4 Nzeri 2014, nibwo Saga Assou yavuze ko yongeye kugaruka mu muziki.

Yagize ati “Umunsi nari ntegereje kugira ngo icyemezo cyanjye ngifate, ni uyu. Umuziki sinzawureka kuko hari byinshi mfite byo kuwukorera. Nawurwaniye intambara ikomeye ngomba kuyisoza kandi nzabigeraho. Imana ibimfashemo. Ndagarutse, Saga Assou”.

Saga Assou yatangarije IGIHE ko atazongera gusubira inyuma kugeza apfuye. Ati “Nagarutse kandi sinzigera na rimwe nsubira inyuma kugeza mfuye, naje gusanga umuziki ari ubuzima bwanjye.”

Aya magambo arakomeye kandi avuguruza ibyo uyu mugabo yari yatangaje muri Werurwe uyu mwaka.

Ku itariki ya 4 Werurwe 2014, Assoumani Gashumba, yari yatangaje ko amanitse amaboko akaba asezeye muri muzika nyarwanda, ahanini kubera urusobe rw’ibibazo awubonamo, bitanatanga icyizere cyo kuzakemuka kubera aho bishingiye.

Icyo gihe yari yagize ati “Mvuye mu muziki mu buryo bwo kuvugira umuziki wo mu Rwanda, abawangiza bafite imbaraga kuko bashyigikiwe, mu Rwanda hari ubusumbane, bamwe mu biyita ko bakora bateza imbere muzika, nibo kibazo, barabizambya.”

Saga Assou yari yanavuze ko byari bimukomereye gukomeza urugamba rwo gukoresha ukuri aharanira iterambere rya muzika mu Rwanda. Yari yagize ati “Urugamba rwo gukoresha ukuri rurakomeye muri muzika nyarwanda, ushobora kuvugisha ukuri ugakomeretswa nk’uko batanyaguje imodoka yanjye n’ibindi.”

Saga Assou afatwa nk’impirimbanyi yaharaniye kuzamuka k’umuziki nyarwanda guhera mu myaka ya za 2000 kuzamura. Uretse kuba umunyamakuru anazwiho nawe kuba umuhanzi. Niwe waririmbye “Inyoni yaridunze”, "Gitanu", “Oh Rayon” n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .