00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habibi ikomeje kwanikira indirimbo zo mu Rwanda zasohotse muri 2016

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 24 April 2017 saa 09:56
Yasuwe :

Indirimbo ’Habibi’ yakozwe n’umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, The Ben yongeye guca agahigo kuri YouTube irebwa inshuro miliyoni ebyiri mu mezi atanu imaze igihe hanze.

Iyi ndirimbo yashyizwe ahagaragara ku wa 21 Ugushyingo 2016, hashize iminsi icyenda yari imaze kurebwa inshuro zisaga ibihumbi magana abiri. Icyishimiwe cyane kuri iyi ndirimbo ni ubwiza bw’amashusho, ubuhanga bw’uwakoze iyi ndirimbo mu mashusho, imyitwarire ya The Ben n’umukobwa wagaragaye muri yo ari ‘Habibi’.

Ibi byose byiyongera ku gikundiro cy’ikirenga iyi ndirimbo yagiriwe mu Rwanda igisohoka. Yanageze ku rwego mpuzamahanga kuko iyo witegereje ibitekerezo byinshi biyitangwaho kuri Youtube ari iby’abanyamahanga.

The Ben yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ari imwe mu zo yakoze yashyize ibikorwa bye ku rundi rwego avuga ko ashimira uruhare rwa buri wese ushyira ushyigikira intambwe z’umuziki ukorwa n’abanyarwanda kuko ngo bikomeje gutya ’urwego mpuzamahanga’ abahanzi basabwa rwazagerwaho.

Ati "Imana ihe umugisha buri wese ushigikira iby’ubuhanzi muri rusange mu gihugu cyacu. Intera imaze guterwa iragaragara kandi dukomeze." Iyo avuga kuri ’Habibi’ by’umwihariko agira ati "Yabaye umugisha. Biranejeje atari kuri njye gusa ahubwo ku munyarwanda wese hirya no hino ku Isi. Ni ishema kandi ni icyizere kigaragaza ko inzira turimo ari nziza cyane.”

Uretse ku rubuga rwa Youtube, ’Habibi’ ya The Ben yagiye inaca uduhigo tundi dutandukanye aho mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017 yagaragaye ku rutonde rw’indirimbo zihagazeho kuri Spotify muri Afurika, yacuranzwe cyane televiziyo zikomeye mu karere u Rwanda ruherereyemo cyane cyane kuri Trace Mziki aho yigeze no kuyobora izikunzwe.

Indirimbo ’Habibi’ ya The Ben yongeye gukora akantu kuri Youtube, iri imbere no mu zarebwe cyane mu zakozwe n’Abanyarwanda aho ikurikiwe n’indirimbo z’abandi bahanzi barimo Meddy, Knowless Butera, ndetse n’iza Korali Ambassadors of Christ, mu mubare w’abandi bahanzi bakurikirwa cyane.

The Ben ukorera umuziki muri Amerika, yaherukaga mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka, yahamaze amezi hafi abiri ahakoreye ibitaramo bitatu byitabiriwe mu buryo bukomeye by’umwihariko icyahuruje benshi ni icyabaye ku wa 1 Mutarama 2017. Nyuma yakoze ibindi bitaramo bibiri byateguwe na Airtel byabereye mu Karere ka Rubavu no mu Mujyi wa Huye nabyo byitabirwa n’umubare w’abafana uri hejuru.

Uyu muhanzi mbere y’uko ava mu Rwanda yanakoranye na bamwe mu bahanzi bahakorera umuziki, mu mishinga y’indirimbo yasize akoze zasohotse harimo iyitwa ’Champion’ yahuriyemo na Pacson, Green P na Bulldogg ndetse n’iyitwa ’Kami’ yaririmbanye na Kid Gaju, yo yakorewe muri Uganda mu buryo bw’amajwi n’amashusho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .