00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Habibi’ ya The Ben ku rutonde rw’indirimbo zihagazeho kuri Spotify muri Afurika

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 19 January 2017 saa 01:46
Yasuwe :

Indirimbo ’Habibi ya The Ben yageze ku rutonde rw’izikunzwe muri Afurika nyuma y’ibyumweru bitatu iciye agahigo ku rubuga rwa Youtube ikarebwa n’abantu miliyoni mu kwezi kumwe.

Iyi ndirimbo yashyizwe ahagaragara mu buryo bw’amajwi ku wa 21 Ugushyingo 2016, yahise itangira gucurangwa cyane kuri radiyo zo mu Rwanda abakoresha ibyuma by’ikoranabuhanga bakomeza kuyumva banyuze ku mbuga ibonekaho.

Ku rubuga rwa Youtube honyine imaze kumvwa n’abarenga 795,000 mu gihe amashusho yayo amaze kurebwa inshuro 1,477,263. ’Habibi’ yongeye guca agahigo ku rubuga rwa Spotify rubonekaho indirimbo mu buryo bw’amajwi, hashize iminsi igaragara ku rutonde rw’iziri gucurangwa cyane muri Afurika.

Iyi ndirimbo yashyizwe ku rutonde rw’izihagaze neza kuri Spotify ku Mugabane wa Afurika. The Ben umaze iminsi mu Rwanda yabwiye IGIHE ko yishimiye intera iyi ndirimbo ikomeje kugezaho umuziki we ndetse n’uwo mu Rwanda muri rusange mu gihe gito imaze isohotse.

Ati " Habibi yabaye umugisha. Biranejeje atari kuri njye gusa ahubwo ku munyarwanda wese hirya no hino ku Isi. Ni ishema kandi ni icyizere kigaragaza ko inzira turimo ari nziza cyane.”

Kuri Spotify, ’Habibi’ yashyizwe ku rutonde rumwe n’izindi ndirimbo z’abahanzi bakomeye muri Afurika barimo P-Square, AKA, Patoranking, Sarkodie, Tecno Miles, Flavour, Fuse ODG, Magic System n’abandi.

Uretse kuri uru rubuga kandi, Habibi yatangiye gucurangwa kuri televiziyo zikomeye muri Uganda ndetse imaze iminsi itambuka kuri Trace Mziki.

The Ben yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo imihigo ari yose kuko nasubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze imyaka itandatu atuye azahita afata n’amashusho y’indirimbo yise ’Roho Yanjye’ yaherukaga gusohora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .