00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben azakora ibitaramo muri Uganda no mu Busuwisi mbere yo gusubira muri Amerika

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 27 January 2017 saa 01:03
Yasuwe :

Mugisha Benjamin [The Ben] umaze ukwezi mu Rwanda yemeje gahunda y’ibindi bitaramo hanze y’igihugu azakora mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze imyaka itandatu atuye.

Hari hashize igihe bivugwa ko mbere yo kuva mu Rwanda, uyu muhanzi afite ibindi bitaramo mu bice bitandukanye by’u Rwanda ariko bitaremezwa neza. The Ben n’abamufashije kubitegura bemeje amatariki bizaberaho anahishura ko nyuma yo kuva mu Rwanda azahita yerekeza Uganda no mu Busuwisi mu bitaramo yatumiwemo.

The Ben azabanza kuririmbira mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba tariki ya 4 Gashyantare ndetse n’i Huye mu Ntara y’Amajyepfo ku ya 11 Gashyantare 2017 mu bitaramo byateguwe na Airtel. Muri ibi bitaramo azafatanya na King James ndetse n’umuraperi Riderman.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 26 Mutarama 2017, The Ben yasobanuye ko nyuma y’ibi bitaramo azahita akomereza muri Uganda nyuma akajya kuririmbira no mu Busuwisi.

Yagize ati “Ubundi nzahaguruka mu Rwanda tariki 15 Gashyantare 2017 gusa sinzahita njya muri Amerika ahubwo nzanyura Uganda aho mfite igitaramo tariki 18 Gashyantare 2017 nyuma nzahita nerekeza mu Busuwisi aho nzataramira tariki 25 Gashyantare 2017 aha niho nzava nsubira muri Amerika aho nsanzwe mba naniga.”

Muri Uganda, The Ben azahakorera ibitaramo bibiri birimo icyo azakorera ahitwa Munyonyo ku wa 17 Gashyantare 2017, n’ikindi azakorera ahitwa Kasanga ku wa 18 Gashyantare 2017.

The Ben azaba ari kumwe n’umuririmbyi Sheebah ndetse na Lilian Mbabazi banafitanye umushinga w’indirimbo igomba gusohoka mu minsi iri imbere.

Mu kiganiro Lilian Mbabazi uri mu bazakorana ibitaramo na The Ben yaherukaga kugirana na IGIHE yari yasobanuye ko bafitanye umushinga ukomeye w’indirimbo bakoranye avuga n’abandi bahanzi bo mu Rwanda yifuza gukorana na bo.

Ati “Abahanzi nifuza gukorana na bo mu Rwanda barahari, ndashaka cyane cyane aba bahanzi bashya, abakunzwe muri iki gihe nka Mani Martin na The Ben […] The Ben we umushinga ugeze kure, uri hafi kuko turi gukorana bya hafi, nzababwira nibitungana.”

The Ben yashimangiye ibi avuga ko indirimbo ye na Lilian Mbabazi ayitezemo kuzongerera imbaraga umuziki we by’umwihariko muri Afurika y’Uburasirazuba by’akarusho muri Uganda aho uyu mugore abarizwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .