Mu ruhuri rw’umuziki w’imbonekarimwe wacurangiwe mu gitaramo cy’amateka adasanzwe The Ben yakoreye mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu atahakandagiza ikirenge yaririmbye mu gihe kigera ku masaha abiri.
The Ben yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, zimwe mu zatumye zatumye abakunzi be bajya mu bicu ni ‘Habibi’, ‘Ntacyadutanya’, ‘Only You’, I’m In Love’, ‘Imfubyi’ ft Bull Dogg n’izindi.
Yanaririmbye izakunzwe hambere nka ‘Rahira’, ‘Amaso ku maso’, ‘Inshuti nyanshuti’, ‘Sinarinkuzi ft Tom Close’, ‘Wigenda’, ‘Amahirwe ya nyuma’ n’izindi. Mu zigezweho muri iyi minsi iyitwa ‘Habibi’ niyo yakoze ku mitima ya benshi ndetse yavuze ko ‘ayituye Perezida Kagame nubwo avuga iby’urukundo’.
Yageze mu Rwanda kuwa 24 Ukuboza 2016 azasubira muri Amerika kuwa 16 Mutarama 2017.
Uko byari byifashe The Ben aririmba ’Habibi’
Kanda hano urebe amafoto arenga ijana y’igitaramo cya The Ben
TANGA IGITEKEREZO