Iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2019, ryatangiye gukinwa ku wa Gatanu, tariki 19 Mata 2024 rihuza amakipe ane ya mbere mu bagabo n’abagore.
Umwe mu mikino yari itegerejwe cyane ni uwa APR na REG kuko amatsiko yari menshi yo kureba abakinnyi bashya Ikipe y’Ingabo iheruka kugura.
Abo ni Umunyamerika Noel Obadiah n’Umunyamisiri Ahmed Abdullah gusa kuri Obadiah ni we wakinnye gusa.
APR BBC yatangiranye umukino imbaraga itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Noel Obadiah. Uyu mukinnyi yagoye REG cyane kuko agace ka mbere karangiye yatsinze amanota 13.
Mu gace ka kabiri Ikipe y’Ingabo yongereye ikinyuranyo kigera mu manota 16.
Ku munota wa gatanu w’aka gace, Mukengerwa Benjamin wa REG yakiniye nabi Dan Kimasa.
Ntabwo Adonis Filer byamushimishije kuko yahise yiruka asunika Mukengerwa undi nawe aramuniga.
Nyuma y’impaka no kubakiza, umusifuzi yahise asohora mu kibuga Mukengerwa na Adonis bari bamaze gushyamirana.
Kuvamo kwa Adonis kwatumye Ntore Habimana abona umwanya wo gukina nawe abyitwaramo neza atsinda amanota menshi.
Igice cya Mbere cyarangiye APR BBC yatsinze REG BBC ikinyuranyo cy’amanota 30 (59-29).
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe ingufu yagerageje kugabanya ikinyuranyo abarimo Antino Jackson na Shyaka Olivier bayitsindiraga ariko ntibirambe.
Ikipe y’Ingabo yakomeje gutsinda amanota menshi ari nako Noel ashimisha abafana. Umukino warangiye APR BBC yatsinze REG amanota 96-66 isanga Patriots ku mukino wa nyuma.
Ni mu gihe iyi kipe yageze ku mukino wa nyuma itsinze Tigers BBC amanota 64-59.
Mu bagore, APR WBBC na REG zageze ku mukino wa nyuma kuko Ikipe y’Ingabo yatsinze Kepler BBC amanota 46-40.
Ni mu gihe Ikipe ya Sosiyete Ishinzwe Ingufu yatsinze GS Marie Reine Rwaza amanota 76-60.
Imikino ya nyuma iteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 20 Mata 2024, aho abagore bazakina saa 18:00, abagabo saa Mbiri z’ijoro muri BK Arena.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!