Inyubako zubakwa mu mijyi zose nta n’imwe idakenera irangi ryiza riyitandukanya n’izindi kandi rigahesha agaciro nyirayo. Icyakora, abahanga mu gusiga amarangi bemeza ko mu myubakire yo mu Rwanda hari ibyuho byinshi mu guhitamo amarangi abantu basiga bitewe n’inzu bubatse, ibyumba zifite, cyangwa se ibikoresho batunze mu nzu, ku buryo usanga bitajyanye.
Bavuga ko hari ubwo usanga umuntu yafashe nk’ibaraza akarisiga amarangi y’amabara ane, wabyitegereza ukabona ubwiza bw’inzu bwagiye yahindutse nk’igishushanyo.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Umugwizawase Delphine, uyobora ikigo Ubudasa Wall Paints, gikora by’umwihariko imirimo ya nyuma ku nyubako [Finissage], yavuze ko ubwiza bw’inzu ari ko gaciro kayo ariko usanga abubaka benshi batabyitaho.
Ati “Rimwe na rimwe usanga abantu bashaka gusiga irange inzu, ariko batazi amabara bazakoresha, uburyo bazayakoreshamo n’uburyo bwo kuyahuza kugira ngo inzu igire umucyo kandi uyibonye wese ayitangarire. Usanga umuntu ashidutse inzu yayihaye amabara menshi y’amarangi bikayigabanyiriza ubwiza”.
Umugwizawase avuga ko amarangi y’inyuma ku nzu ntaho ahuriye n’ay’imbere mu nzu, hari ayo washyira ahantu hashyuha, ahakonja, mu cyumba cyo kuraramo, mu ruganiriro n’ahandi.
Ati “Nkatwe abo dukorana n’ababyifuza, tubigisha uburyo ushobora kumenya amarangi meza afite ubuziranenge, ayo ukoresha bitewe n’icyo ushaka kugeraho”.
“Burya habaho ubwoko bw’amarangi bukorana n’izuba, ubukorana n’imvura cyangwa se ubudakorana na byombi, ubwoko bw’amarangi bushyuha, ayo washyira ahantu abantu baryama, aho baganirira, aho barira, mu byumba by’abana. Izo nama zose turazitanga”.
Inyubako iba ikwiye kugira amarangi meza afite aho ahurira n’ibindi bikoresho biba mu nzu, si byiza ko usanga umuntu afite intebe z’ibara runaka wareba n’iry’uruganiriro zirimo ukabona biraguhuma amaso.
Abaturarwanda bagirwa inama yo kugana abahanga mu byo gusiga amarangi n’ubwiza bw’inyubako bakabafasha kugira ngo inzu zabo zibe ari akataraboneka, zifite amarangi ajyanye.
Umugwizawase ati “Turagufasha kandi tukakugira inama ku ibara ryiza wakoresha ku nyubako yawe kugira ngo ise neza, tukaguhitiramo amarangi y’ubwoko bwiza, amarange afashe, aramba, amarangi atubuka byaba na ngombwa tukagufasha kuyasiga inyubako yawe”.
Ubudasa Wall Paints bakora imirimo yo gusiga amarangi haba mu nyubako zo guturamo, izo gukoreramo n’iz’ubucuruzi, gusa bigakorwa mu buryo busa n’ubwihariye.
Hari ugukora ’plafond zigezweho’, gusiga amarangi neza imbere n’inyuma, ibikoni bigezweho, ‘Design’ zongerera inzu ubwiza, kurinda no kurwanya ubukonje ‘Humidite’, ibyumba byiza, ubwiherero n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!