00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PFLA arifuza gusubira muri Tuff Gang

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 15 June 2014 saa 09:14
Yasuwe :

Nubwo hagati ye na bagenzi be hajemo agatotsi umubano wabo mu buhanzi ugahagarara, umuraperi PFLA arifuza gusubira mu itsinda rya Tuff Gang yahoze aririmbamo kuva mu mwaka wa 2008.
Mu minsi yashize PFLA yagiranye ikibazo na mugenzi we Jay Polly baterana amagambo mu buryo bukomeye kubera indirimbo uyu muraperi yari yise Turiho kubera Imana. Muri iyi ndirimbo Pfla yaririmbaga atanga itangazo ryo kubika urupfu rw’uyu mugenzi we , ibintu bitashimishije Jay Polly n’abafana be.
Yirengagije (...)

Yirengagije ibibazo byose byabaye hagati ye na bagenzi be by’umwihariko Jay Polly ari na we ashinja kuba yarasenye iri tsinda, Pfla afite icyifuzo cyo kuzongera kubona Tuff Gang bari kumwe nk’uko bahoze baririmba kuva muri 2008.

Ati, “Uretse no kwifuza kuba nabona turi kumwe twese kuri stage , ni imwe mu ndoto zanjye zikomeye mfite ku mutima wanjye. Ndifuza kuba nabona Tuff Gang twongeye kuririmbana twese turi batanu nk’uko twayitangiye imeze.”

Nubwo yifuza kuba yasubirana na bagenzi be bakongera gukora nka Tuff Gang ari abaraperi batanu, PFLA yemeza ko bitapfa gushoboka kubera umuco wo kwikunda bamwe muri bo bafite.

Ati, “Kuri njyewe mbona bitashoboka na gatoya kuko nyuma y’uko twari tumaze gukomera nabonye harajemo gahunda zo kwikunda cyane kurusha uko twakunda inyungu zacu twese nk’itsinda. Biragoye cyane kuba twakongera tukihuriza hamwe ariko njyewe ni cyo mpora nifuza kurusha ibindi byose.”

Iyo asubije amaso inyuma akareba uko Tuff Gang yahoze ikora umuziki, Pfla yemeza ko nta rindi tsinda rizabaho rimeze nka Tuff Gang cyangwa Impala.

Ati, “Niyo crew ya mbere yabayeho mu Rwanda kuva ku gihe cy’Impala, twaje tugiye kwereka Abanyarwanda ko abanyamuziki bariho. Ubwo Tuff Gang yari igeze mu kibuga cy’umuziki twongeye kwibutsa abakunzi ba muzika bya bihe by’Impala. Mpamya neza ko nta yindi crew izabaho mu Rwanda imeze nka Tuff Gang cyangwa ngo haze icuranga kurusha Impala.”

Abajijwe ikibazo nyamukuru afitanye na Jay Polly kuva batandukana kugeza ubu, yasibije agira ati, “Jay Polly nta kibazo mfitanye na we na gito, kuba nkora indirimbo yagera hanze akisanga ari we naririmbye, sinzi impamvu. Gusa wa mugani ahorana icyikango cy’amakosa yakoze, ahorana inkomanga ku mutima we ku bw’ubugambanyi yadukoreye kugeza ubwo twasenyukaga.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .