00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuff Gang yasoje umwiherero yakoreraga mu Kinigi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 25 September 2014 saa 11:40
Yasuwe :

Jay Polly, Bull Dogg, Fireman na Green P bagize Tuff Gang basoje umwiherero bakoreraga mu Kinigi mu Karere ka Musanze aho bunguranaga ibitekerezo no kwandika zimwe mu ndirimbo zigize album yabo ya kabiri bateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Jay Polly umwe mu bagize iri tsinda, yasobanuye ko we na bagenzi be batangiye uru rugendo kuwa Mbere tariki ya 22 Nzeri 2014 barusoje kuri uyu wa Kane. Mu gihe cyose bamaze mu Kinigi, bunguranye ibitekerezo kuri (...)

Jay Polly, Bull Dogg, Fireman na Green P bagize Tuff Gang basoje umwiherero bakoreraga mu Kinigi mu Karere ka Musanze aho bunguranaga ibitekerezo no kwandika zimwe mu ndirimbo zigize album yabo ya kabiri bateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Jay Polly umwe mu bagize iri tsinda, yasobanuye ko we na bagenzi be batangiye uru rugendo kuwa Mbere tariki ya 22 Nzeri 2014 barusoje kuri uyu wa Kane. Mu gihe cyose bamaze mu Kinigi, bunguranye ibitekerezo kuri album nshya bari gukora ku bufatanye na Top5 Sai, bakoze siporo, babonana n’abafana babo batuye muri aka gace n’ibindi.

Jay Polly ati “Ni nk’akaruhuko Tuff Gang tuvuyemo hariya mu Kinigi. NI ukuvuga ngo twunguranaga ibitekerezo kuri album yacu turi gutegura ku bufatanye na Top5, twakoze siporo, twatembereye muri aka gace, twakoze byinshi ariko twibandaga cyane kuri album yacu”

Iyi album nubwo itarabonerwa izina izaba iriho indirimbo 10 ndetse zimwe muri zo Tuff Gang izifite mu mishinga.

Jay Polly ati “Album yacu ntabwo turayibonera izina ariko izaba iriho indirimbo 10. Hari indirimbo zimwe twandikiye hariya izindi ziri mu mishinga, ubu icyo dushyize imbere ni album yacu gusa”

Mu minsi ishize hari amakuru yavugaga ko To5 Sai yaba igiye kunga Tuff Gang na PFLA wayihozemo akaza kuyivamo ndetse bikanakurikirwa no guhora impande zombi ziterana amagambo, Jay Polly yabihakanye avuga ko badashaka kwiyunga n’uyu mugenzi wabo.

Ati “Twebwe twiyunga na PFLA? Gute se? Oya , twebwe icyo gushyize imbere ni album yacu”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .