00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo kwitana indashima, abo muri Tuff Gang bakoranye indirimbo na P’Fla

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 25 September 2012 saa 04:07
Yasuwe :

N’ubwo batandukanye na P’Fla mu buryo bubabaje, impande zombi bitana indashima, abahanzi Bull Dogg, Jay Polly, Fireman na Green P bongeye kwicarana n’uyu muraperi mugenzi wabo P’Fla bahoranye mu itsinda rya Tuff Gang. Uku kwicarana kwabo kwavuyemo gukorana indirimbo yitwa “Amanigga Yanjye” yahimbwe na Bull Dogg.
Muri iyi ndirimbo bavugamo uko babanye n’uko bishimira inshuti zabo bahorana ari bo bita “Amanigga” mu ndimi bakoresha.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bull Dogg wahimbye iyi ndirimbo (...)

N’ubwo batandukanye na P’Fla mu buryo bubabaje, impande zombi bitana indashima, abahanzi Bull Dogg, Jay Polly, Fireman na Green P bongeye kwicarana n’uyu muraperi mugenzi wabo P’Fla bahoranye mu itsinda rya Tuff Gang. Uku kwicarana kwabo kwavuyemo gukorana indirimbo yitwa “Amanigga Yanjye” yahimbwe na Bull Dogg.

Muri iyi ndirimbo bavugamo uko babanye n’uko bishimira inshuti zabo bahorana ari bo bita “Amanigga” mu ndimi bakoresha.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bull Dogg wahimbye iyi ndirimbo yavuze ko kuba bagenzi be baramusabye kuririmba, ari uko yagize igitekerezo cyiza cyo guhimba indirimbo nk’iyo. Yagize ati ”Amaniga yanjye yansabye ko twaririmbana ndayemerera, kuri njye numva ko nagize igitekerezo cyiza cyo gukora indirimbo”.

Producer Piano ukorera muri Bridge Records, ari nawe wakoze iyi ndirimbo aganira na IGIHE, yavuze ko uku gukorana indirimbo kwa Tuff Gang na P’Fla batari barigeze babitegura. Avuga ko byahuriranye n’uko Bull Dogg yari aje gukora indirimbo (iyi nyine) nuko bahahurira bose bakamusaba kuyiririmba mo ni uko arabemerera.

Iyo wumvise amagambo agize iyi ndirimbo wumvamo ko umuhanzi P’Fla hari ubutumwa bukomeye yumvikanishamo. Muri bwo harimo ko n’ubwo ari umwe mu bafashe iya mbere mu gushinga itsinda rya Tuff Gang akibabazwa n’uko ataragera ku rwego rushimishije muri muzika mu Rwanda, ugereranyije n’abandi bahanzi.

Ikindi ni uko muri iyi ndirimbo umuraperi P’Fla yikoma abahanzi ba Tuff Gang mu magambo ajimije, aho avuga ko inshuti ze atari abo babyirukanye kandi bisanzwe bizwi ko abo babyirukanye ari abahanzi bagize itsinda rya Tuff Gang.

Muri ayo mgambo P’Fla agira ati ”Ubwo twihirinze kera n’ubwo zitaracamo (ntibiraba uko mbifuza), abakoboyi (inshuti zanjye) mvuga si bamwe twabyirukanye.”

Tuff Gang bakiri kumwe

Twagerageje gushaka kuvugana na P’Fla ngo tugire icyo tubimubazaho ntitwabasha kumubona, kuko nta telefophoni igendanwa agira n’abo bagendana bakaba batari kumwe.

Kuva P’Fla yatandukana na Tuff Gang muri Mutarama 2012, ubu asigaye abarizwa mu itsinda rya “Emperia Mind State” aho ari kumwe n’umukobwa witwa El Poeta nk’izina ry’ubuhanzi, uyu bakaba baranabyaranye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .