Ni igitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022 muri Camp Kigali. Cyiswe “Inkotanyi Cyane”.
Kugeza ubu abahanzi bose bari mu myuteguro y’iki gitaramo kigamije kugaruka ku ho igihugu cyavuye naho kigeze uyu munsi, n’inzira yakihejeje ku “Kwibohora”.
Massamba yavuze ko iki gitaramo kizaba kirenze kuba igitaramo. Ati “Iki gitaramo kizaba kirenze igitaramo. Ni igitaramo tuzakoreshamo indirimbo twakoresheje mbere yo kwibohora na nyuma yaho zifashishwaga n’Inkotanyi mu guterana imbaraga ku rugamba.”
Impamvu aba bahanzi bahujwe bari mu bisekuru bitandukanye ni uko abateguye iki gitaramo bashakaga ko buri wese acyisangamo.
Kwinjira muri iki gitaramo ni 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 20.000 Frw muri VVIP ndetse na 400.000 Frw ku meza y’abantu umunani.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!