Abagize iri tsinda bari bategerejwe mu Rwanda mu isozwa ry’iserukiramuco rya “AIC x MOCA Summit & Festival” riri kubera mu Rwanda rihuza abakora ubuhanzi butandukanye.
Ni iserukiramuco ryatangiye ku wa 30 Kamena rikaba rigomba gusozwa kuri iki Cyumweru tariki 3 Nyakanga 2022.
Aba bahanzi bagombaga kuririmba mu gitaramo gisoza iri serukiramuco cyagombaga kubera mu ’Imbuga City Walk’ mu Mujyi wa Kigali rwagati ahahoze hitwa ’Car Free Zone’.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’abari bateguye iki gitaramo, bavuze ko cyahagaze kubera impamvu z’ubukungu n’izindi zirenze ubushobozi bwabo. Ntabwo higeze hatangazwa niba abari baguze amatike yo kureba iri tsinda barasubizwa amafaranga yabo.
Kwinjira muri iki gitaramo byari kuba 7.000 Frw ku baguze amatike mbere, 10.000 Frw ku bagombaga kuyagurira ku muryango ndetse na 15.000 Frw mu myanya y’icyubahiro.
Magic System yashingiwe i Abidjan mu 1996, igizwe n’abaririmbyi Salif "Asalfo" Traoré, Narcisse "Goude" Sadoua, Étienne "Tino" Boué Bi na Adama "Manadja" Fanny, bose bazazana i Kigali nta gihindutse.
Iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo nka “Magic In The Air” bakoranye na Chawki, “Premier Gaou” , “C’est chô, ça brûle !!!” n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!