00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mr Eazi yagaragaje ubushobozi buke nka birantega mu iterambere rya muzika Nyarwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 24 June 2022 saa 09:48
Yasuwe :

Umunya-Nigeria Oluwatosin Oluwole Ajibade wamamaye mu muziki wa Afurika nka Mr Eazi yavuze ko amaze igihe yumva imiziki y’Abanyarwanda ariko yasanze impano bazifite ariko bakibura ubushobozi butuma batera imbere.

Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Afurika amaze iminsi akorera ibikorwa bye mu Rwanda birimo gushora imari binyuze muri betPawa, Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe.

Kuri ubu Mr Eazi yinjiye no mu gutegura ibitaramo aho yahereye ku cyo yise ‘Kigali Choplife’ giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Kamena 2022.

Mu kiganiro na IGIHE, Mr Eazi yavuze ko yagiye akurikira imiziki yo mu Rwanda binyuze cyane kuri Tiktok, agasanga Abanyarwanda bafite impano gusa baracyabangamiwe no kuba nta bushobozi buhagije bafite.

Yagize ati “Nabonye umuziki w’Abanyarwanda ari mwiza njya kuri Tiktok nkabona uko abandi baba bawishimiye nkabona ko ari byiza. Hano mu Rwanda bimeze nk’ahandi hose muri Afurika ikibazo si impano ahubwo ni ubushobozi, igihe hazaba hari abaterankunga benshi haba mu muziki cyangwa imideli bizagenda neza kuko impano zo zirahari. Nizera ko tuzabigeraho kandi nzaba umwe mu bazabafasha ibi kubigeraho.”

Mr Eazi yavuze ko ateganya gushora imari mu muziki ndetse yinjiye no mu mikoranire na Bruce Intore umenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda.

Yakomeje ati “Sinteganya gukorana n’umufatanyabikorwa umwe, ndashaka benshi bashoboka haba mu muziki, ibitaramo, ubugeni, imideli, n’ibindi bizatuma uru ruganda rutera imbere.”

Mr Eazi amaze iminsi agaragara mu bikorwa by’u Rwanda yavuze ko yabonye ari ahantu heza ho gukorera ubucuruzi mu ngeri zitandukanye.

Ati “Mvugishije ukuri nakunze u Rwanda, papa wanjye akunda kumbaza niba ntazakura umugore mu Rwanda. Inshuro ya mbere naje mu Rwanda nje kuririmba mu gitaramo ngenda ngaruka mu bucuruzi. Abantu benshi batekereza ko umuziki utavamo ubucuruzi ariko imyidagaduro ni ubucuruzi bubyara inyungu.”

Igitaramo cya ‘Choplife’ cyateguwe na Sosiyete ya Mr Eazi ifatanyije na Visit Rwanda. Kizayoborwa na DJ Neptune mu gihe cyatumiwemo abahanzi barimo Tekno Miles, Fave, Nasty C, Khaligraph Jones n’abandi barimo abakunzwe mu Rwanda bayobowe na Bruce Melodie, Bushali, Kenny Sol, Ariel Wayz, Afrique na Okkama.

Umunya-Nigeria Oluwatosin Oluwole Ajibade [Mr Eazi] yavuze ko amaze igihe yumva imiziki y'Abanyarwanda ariko yasanze impano bazifite ariko bakibura ubushobozi
Mr Eazi yavuze ko yiteguye gushora imari mu myidagaduro y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .