00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yageze i Kigali ahishura ko akumbuye Pamela (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 August 2022 saa 08:41
Yasuwe :

Mugisha Benjamin [The Ben] yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu atangaza ko mu bantu ba mbere akumbuye harimo nyina ndetse n’umukobwa aherutse kwambika impeta, Uwicyeza Pamela.

Uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo cya Rwanda Rebirth kizaba mu mpera z’iki cyumweru.

Rwanda Rebirth Concert, iteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022, The Ben azayihuriramo n’abahanzi barimo Bushali, Kenny Sol, Chriss Eazy, Marina, Bwiza na Dj Toxxyk.

Uyu muhanzi usanzwe akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yageze i Kigali muri iki gitondo yizeza igitaramo cy’amateka.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru yagize ati “Nateguye ibintu bitandukanye, muri make ni ubukwe.”

The Ben yavuze ko yishimiye kuba agarutse gutaramira mu rugo, avuga ko ari ishimwe rikomeye kandi azakora ibishoboka byose agashimisha Abanyarwanda bazitabira iki gitaramo.

Yagize ati “Nta kintu kiruta kuba umuntu ari mu rugo, iyi nshuro rero hari ibintu bishya turi gutegura, ku wa Gatandatu. Ndumva nezerewe muri make.”

Yakomeje agira ati “Nkumbuye Mama birumvikana na Pamela. Ndumva nkumbuye inshuti zanjye zose, nkumbuye Abanyarwanda muri rusange.”

The Ben yavuze ko nyuma y’uko yambitse impeta umukunzi we, Uwicyeza Pamela, igikurikiyeho ari ubukwe n’ubwo yirinze gutangaza ibijyanye n’igihe buzabera.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw hasi mu kibuga, mu myanya y’icyubahiro bikaba ibihumbi 20 Frw naho VVIP bikaba ibihumbi 50 Frw, mu gihe abanyeshuri bazinjirira ku bihumbi 5 Frw ku bazaba baguze amatike mbere.

Abazagurira amatike ku muryango mu myanya isanzwe bazayagura ibihumbi 15 Frw, mu gihe VIP bizaba ari ibihumbi 25 Frw kimwe no mu kibuga hagati naho VVIP bikaba ibihumbi 55 Frw. Itike y’ibihumbi 200 Frw ikagurwa ibihumbi 250 Frw.

Abazitabira iki gitaramo ndetse n’abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali, itike bazaba baguze izajya iba irimo n’ikiguzi cy’urugendo rubageza ahabereye igitaramo rukanabacyura. Ushaka kugura tike yo kwinjira muri iki gitaramo wanyura hano.

Ku Kibuga cy'Indege cya Kigali, The Ben yakiriwe n'abafana be
The Ben yageze i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .