00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimo Mani Martin, Nel Ngabo na Alyn Sano baririmbye mu gutangiza icyumweru cy’Icyunamo (Video)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 7 April 2024 saa 05:34
Yasuwe :

Abahanzi Nyarwanda barimo Mani Martin, Alyn Sano, Kenny Mirasano, Christiane Bukuru (Boukuru) na Nel Ngabo baririmbye mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabaye ku Cyumweru, tariki 7 Mata 2024 witabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, abakuru b’ibihugu n’aba Guverinoma baturutse mu bice bitandukanye.

Wabimburiwe n’igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Bukuru Christiane ’Boukuru’ na Kenny Mirasano bafatanyije mu ndirimbo yamamaye nka Ibuka ya Nyiranyamibwa Suzanne.

Iyi ndirimbo ifite amagambo yibutsa Abanyarwanda ko kwibuka ari ingenzi, isaba buri wese kutibagirwa ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Kenny Mirasano we yaririmbye indirimbo irimo amagambo y’ihumure igaragaza ko ibyabaye bitazongera kubaho. Yayiririmbanye n’itsinda ry’abacuranzi mu buryo bwa ‘Live.’

Abandi bahanzi bari mu bagezweho baririmbye muri uyu muhango barimo Nel Ngabo na Alyn Sano bafatanyije mu ndirimbo yitwa Batuye Imitima Tuguye imaze imyaka ine igiye hanze.

Ni indirimbo yumvikanisha ko u Rwanda ari igihugu kitarutwa, kandi abanyarwanda baciye mu bihe bibi none ubu bakaba bari mu buzima bwiza ndetse gikomeje kwiyubaka.

Mu gusoza ibirori byaberaga muri BK Arena, umuhanzi umaze imyaka isaga 20 akora umuziki, Mani Martin afatanyije na Ruti Joel baririmbye indirimbo yitwa Urukundo ya Rugamba Cyprien.

Ni indirimbo isaba abanyarwanda kurangwa n’urukundo nk’intwaro ishingiraho iterambere ry’igihugu.

Kenny Mirasano yaririmbye mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka30
Alyn Sano yaririmbye indirimbo yitwa Batuye Imitima Tugutuye imaze imyaka ine isohotse ikaba ari iyo kwibuka
Boukuru yaririmbye mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka30
Alyn Sano ni umwe mu bahanzi b'abahanga u Rwanda rufite akaba azwiho gukora live

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .