00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaravuzwe ku ndirimbo When She’s Around, ikomeje kuzamura izina rya Bruce Melodie

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 2 April 2024 saa 01:46
Yasuwe :

Indirimbo When She’s Around y’umuhanzi Bruce Melodie yasubiranyemo na Shaggy, isa n’iyamubereye ikiraro cyo gutangira gutumirwa mu bitangazamakuru bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no kumuzamurira izina ku rwego mpuzamahanga.

Iyi ndirimbo yatangiye ari iya Bruce Melodie wenyine ndetse inasohoka yitwa Funga Macho, nyuma nibwo umuhanzi Shaggy yayikunze baza kuyisubiranamo, amajwi yayo atunganywa n’ubundi n’uwari wakoze iya mbere, Prince Kiiz.

Mu kiganiro kihariye na IGIHE, Prince Kiiz, yahishuye byinshi bitagiye bivugwa mu ikorwa ry’iyi ndirimbo, birimo kuba yarakozwe amezi atandatu, kuba barasabwe kongera kuyikorera mu studio nto uyu musore yatangiye akoreramo, n’ibindi.

Prince Kiiz yasobanuye ko ’When She’s Around’ yakomotse kuri Funga Macho yari yarasohotse ku itariki ya 18 Ugushyingo 2022 iririmbye mu Kinyarwanda n’Igiswahili. Nyuma ibintu byaje gufata intera ubwo Shaggy yifuzaga kuyisubiranamo na Bruce Melodie.

Ati “Shaggy yaje kuyikunda ahitamo kuyiririmbamo, urumva ko jyewe na Bruce Melodie twari twizeye ko izamamara ahantu hose, twigiriye inama yo kongeramo Icyongereza. Niwumva neza imirongo yo muri Funga Macho, uzasanga Melodie yari yararimbye mu Kinyarwanda n’Igiswayire ariko yahise yiyemeza kongeramo Icyongereza noneho twoherereza Shaggy.”

Prince Kiiz yasobanuye ko atari urugendo rworoshye kuko abakorana na Shaggy bitaga kuri buri kantu ndetse bakabasaba gusubiramo rimwe na rimwe kugira ngo indirimbo itazagira ikosa.

Ati “Ikipe ya Shaggy twabahaye amajwi atandukanye na ya majwi yo muri ya Funga Macho yari yakorewe muri studio, byabaye ngombwa ko tujya gushaka ya studio twakoreyemo Funga Macho kugira ngo tubone amajwi y’umwimerere, kuko barumvaga bagasanga amajwi twakoreye iwanjye muri studio, atandukanye na ya yandi ya mbere.”

N’ubwo When She’s Around yakozwe amezi atandatu, Kiiz yavuze ko hari ubwo ashobora gukorana na Bruce Melodie indirimbo umunsi umwe ikarangira, ariko kuko Shaggy batari kumwe byasabaga kubanza kumwoherereza ibyo bakoze na we akongeramo ibye.

Ati”Ni indirimbo yatugoye pe! Uzi ko hari igihe nigeze gushaka kohereza igice twari twakoze biba ngombwa ko tujya kugura disk nshya tuyishyiraho ya ndirimbo noneho turayohereza. Kuri email abo ku ruhande rwa Shaggy ntibabishakaga, ngo byari gutuma indirimbo itakaza umwimerere.”

When She’s Around yumvikanamo amajwi ameze nk’aya korali mu nyikirizo. Prince Kiiz yasobanuye ko abanyeshuri bavuye mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda bashyizemo amajwi kugira ngo inyikirizo iremere.

Ati”Inyikirizo yumvikanamo amajwi menshi aremereye, harimo abo twahamagaye bahoze biga mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda riri i Muhanga, hari band twazanye, hari Bruce Melodie ndetse na Shaggy”.

Kiiz yavuze ko hari n’igihe byabayeho ko Bruce Melodie arambirwa guhamagara Prince Kiiz ngo bakosore ibyo abo ku ruhande rwo kwa Shaggy babaga bifuza.

Ati “Hari igihe Bruce Melodie yagiraga isoni zo kumpamagara kuko urumva gukora indirimbo amezi atandatu, ujya muri studio ugataha mu rukerera, byanze bikunze bigera aho ukumva wararambiwe.”

Reba ikiganiro IGIHE yagiranye na Prince Kiiz wakoze When She’s Around ya Bruce Melodie na Shaggy

Prince Kiiz yasobanuye ko indirimbo When she's Around yabatwaye amezi atandatu kuyikora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .