00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenny Sol n’umugore we baritegura kwibaruka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 April 2024 saa 02:20
Yasuwe :

Kenny Sol uri mu banyamuziki bagezweho mu Rwanda n’umugore we, Kunda Alliance Yvette baritegura kwibaruka umwana wabo w’imfura.

Kenny Sol niwe watangaje ko bitegura kwibaruka. Yifashishije amafoto y’umugore we ukuriwe, yanditse kuri Instagram amagambo agira ati “Babiri muri umwe.’’

Uyu muhanzi yari aherutse kumvikana mu itangazamakuru avuga ko afite amatsiko yo kuzabona umwana uzamukomokaho, yagereranyije na ‘Ka Kenny Sol gato’.

Ku wa 5 Mutarama 2024 aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ku Murenge wa Nyakabanda. Ni umuhango wari wateguwe mu ibanga rikomeye cyane ko amakuru y’ubukwe bw’uyu muhanzi yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 4 Mutarama 2024.

Ni nyuma y’uko bimenyekanye ko uyu muhanzi yambitse impeta umukunzi we amusaba kuzamubera umugore, ibintu bemeranyije nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize Kenny Sol yari yafashe irembo iwabo w’umukobwa.

Ku wa 6 Mutarama 2024, Kenny Sol yasezeranye imbere y’Imana mu rusengero rwitiriwe Mutagatifu Kizito ruherereye mu Nyakabanda.

Ni umuhango Kenny Sol n’umugore we batumiyemo abantu batagera ku icumi biganjemo aba hafi mu miryango yabo, bemeranya ko ari amakuru atagomba kujya mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzi n'umugore we baritegura umwana w'imfura
Kenny yagaragaje ko umugore we akuriwe
Umunsi Kenny Sol yasezeranye mu Murenge n'umugore we utuye hanze y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .