00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond Platnumz yemeye ko Wasafi Media atari iye wenyine

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 19 April 2024 saa 06:41
Yasuwe :

Diamond Platnumz yabaye umufatanyabikorwa w’ibigo by’itangazamakuru bya Wasafi ariko henshi mu biganiro yakunze kwikomanga mu gatuza, akavuga ko ari we washoyemo imari yose nyamara afitemo imigabane ya 45%.

Nubwo yakunze kuvuga ko ari we mushoramari muri ibi bigo, abakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare bya hano mu karere ntibahwemye kugira amakenga y’aho yaba yarakuye ubutunzi bwatangiza ibigo, bigahita byamamara mu gihe gito.

Tariki ya 17 Mata 2024, Diamond Platnumz yabwiye itangazamakuru ryo muri Tanzania ko burya nubwo yabayeho ababwira ko ari we washoye imari yose mu bigo bya Wasafi, bitari ukuri ahubwo wari umugambi wo kubyamamaza kugira ngo byibone ku isoko mu gihe gito.

Diamond Platnumz yasobanuye ko ikigero cy’imigabane afite gisaga 45%, naho Juhayna Zaghalulu Ajmy we afitemo 53%.

Juhayna Zaghalulu Ajmy ni umugore wa Joseph Kusaga, nyiri Clouds Fm, imwe muri radiyo zimaze igihe zihagaze neza mu ruganda rw’imyidagaduro muri Tanzania. Binavugwa ko ari yo iza imbere mu ruganda rw’imyidagaduro.

Umunyamigabane wa gatatu muri Wasafi Media yitwa Ali Kahatib, akaba afitemo 2%.

Diamond yagize ati “Mwakunze kumva mvuga ko ndi nyiri Wasafi Media nyamara mfitemo imigabane, ntabwo ari iyanjye. Ni byiza kubona abahanzi benshi bashora imari mu itangazamakuru, ariko muzumva abantu bavuga ngo uriya si nyiri kiriya gitangazamakuru.”

"Reka mbisobanure neza rero. Hano muri Tanzania ntabwo byemewe kwiyandikaho ikigo cy’ubucuruzi uri umwe. Murafatanya, yaba mama wawe cyangwa undi, ariko ntabwo wakora ubucuruzi uri wenyine. Amategeko ya hano muri Tanzania ntabwo yemerera umucuruzi kwiyandikaho ikigo ari wenyine.”

Wasafi Media yafunguye mu 2018. Ifite amaradiyo na televiziyo bikorera mu gihugu hose ariko byibanda ku biganiro by’imyidagaduro.

Diamond Platnumz yahishuye ko afite imigabane 45% muri Wasafi Media

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .