00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini yabuze amikoro yo gutegurira igitaramo muri BK Arena

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 30 March 2024 saa 06:10
Yasuwe :

Platini P yasubije abateye imijugujugu igitaramo cye yise “Baba Experience” bamunenga ko yateguye kugikorera mu ihema rito bitajyanye n’imyaka 14 amaze mu muziki, avuga ko byose byatewe no kubura amikora n’abaterankunga.

Kuva Platini P yatangaza ahazabera igitaramo cye giteganyijwe kuri uyu wa 30 Werurwe 2024, bamwe batangiye kuganirira mu matsinda abandi bakerura mu biganiro by’imyidagaduro ko Platini P yafashe imyaka amaze mu muziki akayitesha agaciro bitewe n’uko yakoze indirimbo zabiciye bigacika ku buryo atabura abafana buzuza buri hantu hose yakwifuza gukorera igitaramo.

Nyamara ibyo abantu bibwiraga bitandukanye n’ukuri kuko Platini P yifuje kwerekana ubuhangage bwe ariko agakomwa mu nkokora n’ubushobozi bwo mu mufuka.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku itariki ya 29 Werurwe 2024 yagize ati “Nanjye erega nifuzaga gukorera muri BK Arena ariko mu ntangiriro naririye ndimara, nta muterankunga n’umwe nabonye kugeza mu minsi ya nyuma y’igitaramo nibwo aba bose mubona uyu munsi baje kunshyigikira."

Igitaramo Baba Experience kigiye kubera muri Kigali Cultural Exhibition Village (KCEV) mu ihema rikodeshwa miliyoni 3,4 Frw, rikajyamo abafana 2500 bicaye neza baba benshi bakaba 3000.

Muyoboke Alex uri mu bateguye igitaramo cya Platini P kuva mu ntangiriro, yafashe umwanya asobanura ko BK Arena yabishyuje miliyoni 50 Frw ku buryo bigoye ku muhanzi nka Platini P yayishyura.

Ati "Mwese murabizi umuziki wacu nta mafaranga abamo. Hariya muri BK Arena nahateguriye ibitaramo umwaka ushize, rero batwishyuje miliyoni 50 Frw kandi hano ntabwo hahenze”.

Platini P abarizwa mu nzu itunganya imiziki yitwa One Percent International yo muri Nigeria bafitanye amasezerano y’imikoranire y’imyaka ibiri, gusa avuga ko abona badakora neza ibyo basezeranye.

Ati “Nk’uko mubizi ibyo twasezeranye ntabwo byose byakozwe, bari kuzitabira igitaramo cyanjye baranaguze itike z’indege ariko ku munota wa nyuma bahise bagira ikindi gitaramo bagomba kwitabira ku munsi uhuye n’uw’igitaramo cyanjye."

"Ninsoza igitaramo nzabashaka tuganire tunoze imikoranire kuko ntabwo bimeze neza nanjye mbona badakora ibyo twasezeranye”.

Iki ni igitaramo Platini P yizihirizamo imyaka 14 amaze mu muziki n’imyaka itatu atangiye kwikorana ari wenyine.

Platini P agiye gukora igitaramo kizihiza imyaka 14 amaze mu muziki
Muyoboke Alex uri mu bateguye igitaramo cya Platini P yasobanuye ko BK Arena yabishyuje miliyoni 50 Frw bakayabura

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .