00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Young Junior yasabye anakwa Vanessa Munyororo (Amafoto)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 31 March 2024 saa 04:34
Yasuwe :

Ngabonziza Albert Fiston wamenyekanye nka Young Junior mu muziki w’u Rwanda yasabye anakwa Vanessa Munyororo.

Ni umuhango wabereye mu busitani bwitwa Mez Park buri mu Murenge wa Kinyinya, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024.

Young Junior yakoze ubukwe bwa Kinyarwanda bwujuje umuco, aho yasabye anakwa Vanessa Munyororo bamaze igihe bakundana. Byari ibihe birimo imvura ku buryo no gusohora umugeni byasabye kwitwaza umutaka kugira ngo atanyagirwa.

Nubwo byari mu mvura ntabwo byabujije imiryango yombi kuza gushyigikira abana babo batangiye urugendo rushya rwo kubana nk’umugore n’umugabo.

Young Junior azwi mu ndirimbo za mbere ya 2015 aho yagiye akora indirimbo zikamamara cyane bitewe n’ubuhanga yari afite mu kwandika. Abakurikira umuziki nyarwanda bibuka izirimo; Ishyamba si ryeru, Kure y’imbibi, Umucakara w’ibihe yakoranye na Diplomat n’izindi.

Young Junior yaherukaga gusezerana mu mategeko na Vanessa Munyororo mu muhango wabaye ku itariki 21 Werurwe 2024, mu Murenge wa Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, Young Junior na Vanessa basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye muri Paroisse Marie Auxiliatrice-Kimihurura

Misa yo gushyingira Young Junior na Vanessa Munyororo yasomwe na Padiri mukuru wa Paroisse Marie Auxiliatrice-Kimihurura, Augustin Cesar Habanabakize. Korali yaririmbiye abageni yitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa II (Chorale Saint Jean Paul II) ikorera ubutumwa muri iyi paruwasi.

Vanessa yasabwe anakobwa na Young Junior
Vanessa n’abakobwa bamuherekeje
Vanessa yasabwe mu muhango waranzwe n'imvura
Nina Vanessa yari afite akanyamuneza
Young Junior yahobeye Vanessa akimara kumuhabwa n'umuryango
Young Junior yasezeranyije Vanessa kuzamubera umugabo w'indahemuka
Young Junior na Vanessa bari bishimye cyane
Young Junior na Vanessa bari bishimiye ko bagiye gutangira urugendo rw'ubuzima barikumwe
Young Junior na Vanessa bagiye kubana nk'umugabo n'umugore
Young Junior na Vanessa hamwe na parrain na marraine babo
Young Junior yasezeranyije Vanessa kuzamubera umugabo w'indahemuka
Vanessa na marraine we
Ubukwe bwari bwitabiriwe n'imiryango yo ku mpande zombi
Mez Park i Kinyinya ni naho bambariye mbere yo gusaba no gukwa
Ababyeyi bishimiye intambwe yatewe na Vanessa na Young Junior
Padiri Cesar yasezeranyije Young Junior na Vanessa
Young Junior yeretse abantu bose bari muri Kiliziya ko yamaze gusezerana na Vanessa
Young Junior na Vanessa baherekejwe n'inshuti n'imiryango mu isezerano ryabereye muri Kiliziya
Young Junior na Vanessa basabiwe umugisha n'ababyeyi bafatanyije na Padiri
Vanessa yeretse abakobwa bamuherekeje ko yamaze guhitamo Young Junior

Amafoto: Dukundane Ildebrand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .