00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwenya bayobowe na Kibonge basigiye ibitwenge benshi mu gitaramo cyateguwe na Skol

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 October 2019 saa 06:57
Yasuwe :

Abanyarwenya bafite izina mu nganzo yo gusetsa ku bufatanye na Skol Lager bahuriye mu gitaramo cyatembagaje benshi cyabaye mu rukurikirane rw’ibizenguruka utubari dutandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo ku nshuro yacyo ya kane cyabereye mu kabari gakunzwe mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Best Corner ku wa 4 Ukwakira 2019.

Cyahuriyemo abanyarwenya batandukanye barimo Kibonge Clapton, Joshua Kamirindi, George, Babou na 5K Etienne uzwi muri Bigomba Guhinduka.

Ku ikubitiro, igitaramo cya mbere cyabaye ku wa 13 Nzeri 2019, kibera ku kabari ka Poète gaherereye i Nyarutarama, ku wa 20 Nzeri hari hatahiwe ab’i Remera muri Front Line Bar, ku wa 27 Nzeri 2019, cyanywe i Kanombe mu Kabari ka K1 Bar.

Ibi bitaramo byateguwe mu bukangurambaga bwo kwegereza ikinyobwa cya Skol Lager ku bakunzi bayihebeye.

Zimwe mu nzenya zatewe zigasetsa ni nk’urwo Joshua yateye avuga ku kuntu Clapton Kibonge avuga, aho hari igihe rimwe na rimwe mu mwuga wo gukina filimi basaba umukinnyi gutakaza ibilo bitewe n’icyo bashaka ko akina nk’uko byigeze kubaho kuri Arnold Schwarzenegger, we akaba yabasigaramo umwenda.

Yagize ati “Mwibaze basabye Kibonge gutakaza ibilo 70, ndabarahiye byarangira abagiyemo umwenda”. Uru rugero rwasekeje benshi mu bitabiriye iki gitaramo cy’urwenya.

Clapton Kibonge na we yageze ku rubyiniro afite amashyengo no gutebya kwinshi. Uyu mugabo ntiyoroheye bagenzi be bari bamubanjirije, yatangiye aha intashyo Babu ko umwana we (wa Kibonge) amutashya kuko ari we bari mu kigero kimwe ashaka kumubwira ko ari mugufi bareshya.

5K Etienne mu rwenya rwe akaba yasabye abenzi b’uruganda rwa SKOL ko babafasha bakajya babakemurira ikibazo cy’abakunda kwitwaza ngo ntibakunda kunywa bashonje bakabategurira ikinyobwa gishya bazajya banywa mu icupa hakaba harimo n’uruvange rw’andi mafunguro yoroheje bityo rero bakajya barwanya inyota n’inzara icyarimwe. Nabyo bitembagaza benshi.

Muri iki gitaramo kandi habayeho umwanya wo kugaragaza impano nshya kuba nyarwenya bakizamuka.

Skol kandi yanahembye abantu bagiye babazwa ibibazo ariko byiganjemo urwenya rwinshi.

Nyuma y’iki gitaramo, Tuyishime Karim ushinzwe Itangazamakuru muri Skol yatangaje ko bishimira uko ibi bitaramo bateguye biri kugenda kugeza ubu kuko abakunzi ba Skol Lager bakomeje kwiyongera ndetse banishimira uko ikinyobwa gikunzwe.

Abajijwe niba ibyo bitaramo bya Live Laugh Lager bizaguma mu bice byo mu Mujyi wa Kigali gusa, yasubije ko aho abakunzi ba Skol Lager bari hose bazagerageza kubegera kugira ngo bishimane.

Biteganyijwe ko igitaramo kindi kizabera mu nyubako ya CHIC ahazwi nka Mummy’s bar mu mujyi rwagati.

Ushaka kumenya andi makuru ajyanye na byinshi kuri iki gikorwa cya Skol Lager, wanyura ku mbuga nkoranyambaga za Skol zirimo Facebook@SkolLagerRwanda na Instagram @Skol_lager.

Skol yenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye by’umwimerere birimo Panache Lemon, Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold n’ibindi kandi byose biboneka mu macupa abereye ijisho bikagira n’icyanga ntagereranywa.

Kibonge ari mu banyarwenya bishimiwe cyane muri iki gitaramo
Umunyarwenya Joshua Kibonge yateye urwenya kuri Kibonge ufite ibiro bitari byinshi
Abanyarwenya batandukanye banyuze benshi muri iki gitaramo binyuze mu magambo asekeje bavugiyemo
Yari yaje kwihera ijisho abanyarwenya bafite izina mu Rwanda
Ahabereye iki gitaramo abantu benshi baje kuruhuka babifashijwemo na Skol Lager
Skol Lager ziba zashyizwe kuri make

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .