2. Shefu Kaberuka ka Gakwandi yaryamishije umuturage hasi agira ngo amukubite ibiboko umunani, amukubise icya mbere arataka ati ‘bwi’, abari aho baraseka. N’uko uwakubitwaga ati ‘ko numva munseka neshejwe n’umutware, uwo atanesha muri mwe ni nde? Shefu yarasetse ahita arekera aho kumukubita.
3.Umuja yanyuze mu masaka asanga haguye ingwe ashaka kuyibaga ngo yambare uruhu rwayo. Icyakora mbere yo kuyibaga yabanje kwinja nyirabuja ngo atayimubonana bikamukoraho [Uruhu rw’ingwe rwambarwaga n’abifite].
Ni ko kumubaza atamweruriye ati ‘mabuja bijya bibaho ko umuja yakwambara ingwe? Undi aramusubiza ati “Yayambara se ayikuye hehe? Umuja amaze kurita mu gutwi arihorera ati “Ihii! Ngaho nibore!"
Byakuwe mu gitabo “Ibitaramo ku mateka y’u Rwanda’ cya Zephrin Kagiraneza
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!