Uyu musore w’imyaka 42 yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe mu masaha ya mbere ya saa sita kuri iki Cyumweru. Aganira n’itangazamakuru yavuze ko abantu baraza kwitabira abahishiye byinshi.
Ati “Uyu munsi abantu bategereje kwitabira igitaramo cya Seka Live bitegure umuriro.”
Yabajijwe uko uruganda rw’urwenya muri Afurika y’Iburasirazuba ruhagaze, avuga ko rumaze gutera imbere ku buryo abantu batagihanga umuziki amaso gusa nk’uko byari bimeze mu gihe cyashize.
Yemeza ko igituma ahora mu banyarwenya bakunzwe muri Afurika ari uko atera urwenya agendeye ku bigezweho.
Eric Omondi yaherukaga i Kigali muri ‘Seka Fest 2019’ yabaye kuwa 31 Werurwe 2019.
Yavutse kuwa 17 Nzeri 1977. Ni umunya-Kenya ukunze kugaragara kuri Televiziyo zitandukanye.
Ategerejwe mu gitaramo gikomeye kiraba kuri uyu wa 29 Ukuboza 2019 muri Marriott Hotel arahuriramo na Loyiso Madinga wo muri Afurika y’Epfo [nawe wanamaze kugera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu] n’abandi bo mu Rwanda nka Herve Kimenyi, Merci, Milly, Patrick n’abandi.
Amafoto: Hardy Uwihanganye
TANGA IGITEKEREZO