00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitwenge byari byose! Miss Naomie ari mu bateweho urwenya muri Seka Live (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 March 2020 saa 02:30
Yasuwe :

Amanota ya Nyampinga w’ u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie aherutse kuvugisha benshi, yateweho urwenya mu gitaramo cy’urwenya Seka Live cyari cyitabiriwe n’abanyarwenya barimo Kenny Blaq wo muri Nigeria n’abo mu Rwanda.

Bimaze kumenyerwa ku bakunda urwenya ko buri Cyumweru cya nyuma cy’ukwezi habaho ibitaramo bya Seka Live bitumirwamo ibyamamare bitandukanye.

Muri uku kwezi ntabwo abakunzi b’urwenya batanzwe kuko nabwo abanyarwenya batandukanye bakomeye bashimishije benshi mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa 29 Gashyantare 2020.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Gashyantare 2020, muri Kigali Marriott Hotel.

Saa mbili ziburaho iminota mike nibwo Arthur Nkusi yageze ku rubyiniro ahita ahamagara Captain Father wateye urwenya avuga uburyo byari kuba bimeze iyo Yesu/Yezu aza kuza ku Isi ari umusirikare, n’uko yari kujya ahamagara intumwa ze nk’uko abasirikare babigenza.

Arthur Nkusi wari uyoboye iki gitaramo cy’urwenya yanyuzagamo agasetsa abantu bagatembagara dore ko ari umwe mu basanzwe bafite izina rikomeye kandi bafite ubunararibonye mu gusetsa.

Ubwo yateraga urwenya ku bigezweho cyangwa amakuru amaze iminsi avugwa yagarutse kuri Nishimwe Naomie uherutse kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020.

Arthur yavuze ko mu byavuzwe cyane ari amanota ye, ashimangira ko na we ubwe mu mashuri abanza yatsinzwe ari nayo mpamvu ataseka Miss Nishimwe Naomie.

Ati “Muri iyi minsi amanota ya Miss [….] Ntabwo nabivuga nanjye naratsinzwe mu mashuri abanza, ugiye ku Karere n’ubu wayasangayo. Niba uri inshuti na Naomie umubwire ko bizarangira.” Bitewe n’uburyo yabivugagamo byatembagaje benshi bari bitabiriye iki gitaramo.

Yahise yanzika ahamagara abanyarwenya bakizamuka mu Rwanda bagerageza gushimisha abantu cyane ko bari bakiri bake muri aya masaha.

Uretse Captain Father, mu bandi banyarwenya bigaragaje harimo Nimu Roger, Milly, Fally Merci ndetse na Patrick.

Mu bari bitabiriye harimo n’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi wanateweho urwenya na Arthur.

Mu rwenya rwatembagaje benshi, Arthur yabanje gushimira abitabiriye ahita avuga ko mu byamamare byaje kumushyigikira harimo na Israel Mbonyi .

Ati “Ndagira ngo mbikubwire wenda hari igihe utabizi, ufite indirimbo wakoze ariko ntabwo uzi uburyo iri kurokora ubuzima bw’abantu benshi hano hanze.”

Yakomeje avuga ko indirimbo nyinshi zikunze kuba zivuga ku bagabo bakunda abagore ariko indirimbo ya Mbonyi aririmbamo ngo “Uko bimeze kose nziko hari umugabo unkunda, ambwira ko ndi uwe….”ibi nabyo byatembagaje abatari bake bitewe n’uburyo yabivuzemo.

Nyuma y’umwanya w’abanyarwenya bo mu Rwanda, ahagana saa tatu n’igice nibwo Arthur Nkusi wari uyoboye ibi birori yahamagaye ku rubyiniro Ndumiso Lindi yavuze ko ari inshuti ye ya hafi kandi yishimira.

Uyu mugabo wo muri Afurika y’Epfo afite ibigwi dore ko yakoze ibitaramo byinshi haba mu gihugu cye, mu Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi henshi.

Ndumiso yateye urwenya yibanda kubo mu muryango we by’umwihariko avuga uburyo Mama we yari umukiristo akunda kuririmba indirimbo zose zo mu rusengero nk’aho azizi ariko muby’ukuri ari ukujyana n’injyana ariko ukaba utamubaza amagambo ari kuririmba ngo ayakubwire.

Umunyarwenya wasoje iki gitaramo ni Umunya- Nigeria, Otolorin Kehinde Peter, [Kenny Blaq], wasekeje abari bitabiriye iki gitaramo kuva ubwo yageraga ku rubyiniro kurinda asoje.

Yateye urwenya rwagarutse ku bibuga by’indege na serivisi zihatangirwaho avuga ko muri Nigeria iwabo bafite ikibuga cy’indege cyiza ariko batarusha i Kigali bitewe n’uburyo yasanze hameze neza.

Uyu musore nawe ntiyibagiwe gutera urwenya agaragaza ubwiza bw’abakobwa yasanze i Kigali bakunze gutangarirwa na benshi ndetse n’imyitwarire yabo yavuze ko itandukanye n’iy’ab’iwabo muri Nigeria

Yatanze nk’urugero rw’iyo ubajije umukobwa wo muri Nigeria izina uburyo agusubiza bitandukanye n’uko uw’i Kigali agusubiza, ahereye ku bari bitabiriye igitaramo yabazaga.

Ati “Iwacu muri Nigeria abakobwa baho iyo umubajije izina avuga mu ijwi riranguruye ukaba wanagira ubwoba naho hano abakobwa baho bavuga mu tujwi tworoheje.”

Bitewe n’uburyo yabivugagamo byatumye benshi batembagara kuko yabijyanishaga n’intambuko benshi bagakwekwenuka.

Ibitaramo bya Seka Live bimaze kuba ubukombe mu Rwanda no hanze , byanyuzemo abanyarwenya b’ibyamamare nka Eric Omondi, Klint da Drunk n’abandi bakomeye muri Afurika.

Abantu bari bahimbawe mu buryo bukomeye
Abantu basetse barakwenkwenuka
Ubwo Ndumiso yahamagarwaga ku rubyiniro
Captain Father ku rubyiniro yaje yambaye gisirikare
IMG Iki giteramo cyitabiriwe kandi abakigezemo batashye bamwenyura
Umunyarwenya Merci ku rubyiniro yashimishije benshi
Ibitwenge byari byose muri iki gitaramo
Israel Mbonyi uzwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ari mu bari bitabiriye iki gitaramo
Milly uri mu bahagaze neza mu banyarwenya b'abakobwa mu Rwanda imbere y'abari bitabiriye iki gitaramo
Nimu Roger ni umwe mu banyarwenya bakizamuka bashimishije benshi
Nkusi Arthur niwe wari uyoboye iki gitaramo
Patrick imbere y'abari bitabiriye iki gitaramo ngarukakwezi
Benshi batashye bagikanda imbavu
Umunyarwenya Michael Sengazi ari mu bari bitabiriye iki gitaramo
Umunyarwenya wasoje iki gitaramo ni Umunya Nigeria Otolorin Kehinde Peter Kenny Blaq wasekeje abari bitabiriye iki gitaramo kuva ubwo yageraga ku rubyiniro kurinda asoje
Uwase Belinda n'umugabo we Theo Gakire bari bitabiriye iki gitaramo
Uyu mugabo nawe yanyuze benshi muri iki gitaramo
Uyu munyarwenya yanyuzagamo akaririmba anabyina bigashimisha benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .