Ni ibitaramo by’uruhererekane byatangiye muri Nzeri uyu mwaka bikazenguruka mu tubari two mu duce nka Kagugu, Nyarutarama, Remera, Kanombe n’ahandi hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Ibi bitaramo bigamije gufasha abakunzi ba Skol Lager kwishima bisomera kuri aka gasembuye kaba kashyizwe ku giciro cyo hasi ariko banabasha kwisekera nta mbereka bitewe n’abanyarwenya baba bakereye kubarwaza imbavu.
Ubu noneho ibi bitaramo bitangiye kugezwa mu ntara aho ku ikubitiro bigiye kubera mu majyaruguru, mu karere ka Musanze.
Abanyarwenya bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo barimo Babu, George, Joshua, Clapton Kibonge, Ndimbati n’abandi benshi.
Naho abahanzi bazasusurutsa iki gitaramo bazaba barangajwe imbere na Nsengiyumva François, Kivumbi King ugezweho mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise ‘Madam’ ndetse na Maylo uri mu bahanzi bakomeye bo muri aka karere ka Musanze. Umuziki uzavangwa na Dj Shooter.
Kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri Fatima Hotel bizaba ari 3 000 Frw ku bantu basanzwe na 2 000 frw ku banyeshuri. Kizatangira saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kirangire saa tanu.
Ushaka kumenya andi makuru ajyanye na byinshi kuri iki gikorwa, wanyura ku mbuga nkoranyambaga za Skol zirimo Facebook @SkolLagerRwanda na Instagram @Skol_lager.
Skol yenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye by’umwimerere birimo Panache Lemon, Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold n’ibindi kandi byose biboneka mu macupa abereye ijisho bikagira n’icyanga ntagereranywa.
TANGA IGITEKEREZO