00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvano y’Inkirigito yuzuyemo urusobe rw’ibiterekerezo bisekeje

Yanditswe na
Kuya 23 June 2020 saa 04:37
Yasuwe :

Imyaka 13 irashize abakunda guseka mu Rwanda bungutse ubundi buryo butuma batazinga umunya, ‘Inkirigito’ yatangijwe na Bisangwa Nganji Benjamin uzwi nka Ben Nganji.

Gusobanukirwa inkirigito bigora bamwe kubera uburyo Ben Nganji iyo ari kuyivuga agenda avangavanga amagambo mu buryo bwa gihanga, gusa iyo umaze kubivumbura uraseka ukihirika.

Mu rurimi rw’Ikinyarwanda hakunze kubamo amagambo avugwa kimwe cyangwa se akumvikana kimwe gusa no mu nteko z’amazina habamo kuba amagambo menshi ahurira mu nteko imwe; niba ari inka, inzu cyangwa imodoka ugasanga birahahurira.

Habaho inshinga z’Ikinyarwanda zishobora kuvuga ku bintu bitandukanye ariko bivugwa kimwe; urugero nko kugwa aho imvura ishobora kugwa, imodoka bikaba uko ndetse bajya banavuga ko ishyano ryaguye.

Aha rero niho Ben Nganji yahereye maze atangira gukora uruhererekane rw’amagambo, yabihuza bigatera umujyo n’injyana imwe ariko amagambo agenda ahindagukira mu nteko z’amazina.

Hanifashishishwa umwimerere n’ikibonezamvugo mu rurimi rw’Ikinyarwanda, bigatera gutwenga. Inkirigito ikubiyemo inyigisho za bose yaba bucura na Mukecuru kuko nta n’umwe utisangamo.

N’ubwo hari ababifata nk’urwenya ariko agenda avangamo n’izindi nyigisho zitandukanye zo mu buzima bwa buri munsi.

Uyu mugabo yabwiye IGIHE ko yari umunyarwenya akiri umwana ndetse agatoza abakinnyi b’ikinamico aho yigaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare.

Avuga ko imvano yo kwandika Inkirigito yaturutse ku tuntu yari yaranditse, umunsi umwe akatuvuga ari ku rubyiniro abantu bagaseka bagakwenkwenuka.

Ati “Kubera ko icyo gihe nakoraga ikiganiro cy’urwenya, nashatse ikintu gishobora gusetsa abantu. Nigeze kugira amahirwe twakinnye ikinamico muri Kaminuza, mba umukinnyi mwiza abantu barankunda cyane babona ko nzi gusetsa. Nari mfite akantu gato nanditse nk’iminota ibiri ngakinnye abantu baraseka, ndavuga nti bya bintu menya ari byiza.”

“Noneho ubwo naje kubivuga kuri radiyo nyuma yaho nongeyeho utundi, abantu bakajya bambwira bati bisubiremo babikunze cyane. Nanjye ntabwo nari nakabiboneye izina. Nagiye mu ishyamba rya Arboretum i Butare nshaka izina ryabyo ndicara ndavuga nti iki kintu gishobora kuba ari igihangano gikomeye. Kuko numvaga ari ikintu gikirigita abantu kitabakozeho mbyita ‘Inkirigito”.

Ben Nganji kuri ubu yashyize ahagaragara Umuzingo wa mbere w’Inkirigito nyuma y’igihe abisabwa n’abakunzi be gusa yihanangirije abiyitirira igihangano cye batamusabye uburenganzira bakagikoresha mu nyungu zabo bwite.

Ati “Biteye isoni, kubona umuntu avogera ibihangano cy’undi atamusabye uburenganzira kandi azi ko igihangano ari umutungo bwite wa nyirawo. Mpangayikishijwe n’uko Inkirigito ishobora gukoreshwa nabi, bikanyitirirwa kuko iyo uvuze Ben Nganji, abantu bumva Inkirigito cyangwa wavuga Inkirigito abantu bakumva Ben Nganji.”

Yasabye uwashyize ahagaraga ibihangano akabyita Inkirigito, kwihutira kuza kumureba, mu gihe Ben Nganji ataraza kumwishakira.

Ben Nganji yatangiye guhanga Inkirigito mu 2007

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .