00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyiteguro ya nyuma y’igitaramo cy’urwenya cyatumiwemo Michel Gohou na Kigingi i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 November 2019 saa 05:45
Yasuwe :

Mu Rwanda hagiye kubera ku nshuro ya gatatu “Kigali International Comedy Festival” ihuza abanyarwenya b’inkorokoro mu gusetsa baturutse mu bice bitandukanye muri Afurika.

Iserukiramuco ryateguwe na Comedy Knights ifatanyije n’Uruganda rwa SKOL Brewery Limited Rwanda ryatumiwemo abanyarwenya b’inkorokoro muri Afurika.

Uyu mwaka ni agahebuzo kuko ryahawe inyito ya “Caravane du rire” ndetse uretse iminsi rizabera mu Rwanda, rizakomereza n’i Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Usanzwe ureba Canal + mu kiganiro cy’urwenya cyitwa ‘Le Parlement du Rire’ washimishwa no kubwirwa inkuru nziza y’uko Michel Gohou wo muri Côte d’Ivoire ari umwe mu baragaragara muri iri serukiramuco, waba ukunda urwenya wo mu Kirundi ukagira amashushyu yo kuzaza kwihera ijisho Kigingi ufashe ibendera mu bakora urwenya bakomoka mu Burundi.

Naho ukunda guseka mu rwenya rutewe mu Gifaransa nabwo washimishwa no kuzirebera abarimo Oumar Manet wo muri Guinea Conakry na Joyeux Bin Kabodjo wo muri RDC, ukananyurwa no kumenyuzwa n’abazatera urwenya mu Cyongereza barimo Umunya-Kenya Oliver Otieno hakiyongeraho Lindy Johnson na TSI TSI Chiumya bazaturuka muri Afurika y’Epfo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2019, aba banyarwenya hafi ya bose bari mu Rwanda bavuze ko bambariye gushimisha abitabira iri serukiramuco.

Nka Kigingi wo mu Burundi we yavuze ko urwenya rufite akamaro mu buzima bw’umuntu kuko usibye kuba rwatuma aseka rushobora gutambutswamo ubutumwa bwakunga abantu.

Ati “Si ubwa mbere nje gutaramira mu Rwanda. Ndumva ubu ari ku nshuro ya munani. Umuntu arakura mu bintu akora, ibihugu byacu birahuye cyane ariko na none bikagira naho bitandukanira. Ubu kuba turi abavandimwe ni cyo kintu cya mbere kizaba kiri mu butumwa bwo mu rwenya nzaterera mu Rwanda. Tukita cyane ku biduhuza kurusha ibidutanya.”

Michel Gohou we nawe yavuze ko yiteguye gutembagaza Abanyarwanda yongeraho ko guseka ari umuti uha amahoro yo mu mutima abayabuze.

Ati “Iyo umuntu aseka amahoro araboneka. Icya mbere ni ugushyira hamwe nka Afurika, nkatwe tuba twahuriye mu iserukiramuco nk’iri tugasaba ibihugu gushyira hamwe.”

Michael Sengazi uri mu bagize Comedy Knights yateguye iri serukiramuco ifatanyije na Skol Lager, yavuze ko impamvu uru rwenya batumiyemo abantu bavuga indimi zitandukanye ari uko bashakaga ko buri wese arwisangamo.

Emilienne K. Benurugo ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Skol Lager yavuze ko muri uyu mwaka bahisemo gukorana na Comedy Knights mu rwego rwo gukomeza guteza imbere urwenya no guha akanyamuneza abakunda ikinyobwa cyabo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, mu ihema rya KCEV [Camp Kigali], hateganyijwe igitaramo cy’iri serukiramuco cyo mu Kinyarwanda n’Icyongereza, kirayoborwa na Babou na Michael mu gihe kigaragaramo abanyarwenya nka Clapton Kibonge , Joshua, 5K , Japhet n’abandi.

Haraba hari Umunya-Kenya Oliver Otieno, Lindy Johnson na TSI TSI Chiumya bo muri Afurika y’Epfo.

Ku munsi wa nyuma w’iri serukiramuco tariki 9 Ugushyingo 2019 hazataramira abanyarwenya barimo Michel Gohou, Oumar Manet, Joyeux Bin Kabodjo na Kigingi w’i Burundi.

Abanyeshuri bafite amakarita y’ishuri bashobora kubona amatike ku 2000 Frw, imyanya isanzwe ni 5000 Frw na 20 000 Frw mu myanya y’icyubahiro ku gitaramo kimwe mu gihe abazareba ibitaramo bibiri bo bakwishyura 35 000 Frw.

Ku munsi w’igitaramo, amatike azagurishwa 5000 Frw ku banyeshuri, 10 000 Frw ahasanzwe na 25 000 Frw mu cyubahiro.

Babou uri mu bagize Comedy Knights mu kiganiro n'abanyamakuru
Emilienne K. Benurugo ushinzwe kwamamaza Ikinyobwa cya Skol Lager cyateye inkunga iki gikorwa yavuze ko muri uyu mwaka bahisemo gukorana na Comedy Knights mu rwego rwo gukomeza guteza imbere urwenya
Joyeux Bin Kabodjo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kiganiro n'itangazamakuru
Kigingi wo mu Burundi yavuze ko yiteguye gushimishwa Abanyarwanda mu rwenya rutandukanye
Michael Sengazi uri mu bagize Comedy Knights yateguye iri serukiramuco ifatanyije na Skol Lager
Michel Gohou na we yavuze ko yiteguye gutembagaza Abanyarwanda, yongeraho ko guseka ari kimwe mu muti wo guha amahoro yo mu mutima abayabuze
Tsi Tsi waturutse muri Afurika y'Epfo mu kiganiro n'itangazamakuru

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .