00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shaddy Boo, KNC, Ndimbati … abantu basetse barakwenkwenuka muri Bigomba Guhinduka II (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 October 2019 saa 08:29
Yasuwe :

Umunsi benshi bari bategerezanyije amatsiko washyize uragera! Aho abasore bagize itsinda rya Daymakers Entertainment ndetse n’abandi banyarwenya bakomeye mu Rwanda bahuriye mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyiswe ‘Bigomba Guhinduka’.

Byari ku nshuro ya kabiri y’iki gitaramo cyabereye muri muri Kigali Conference & Exhibition Village [Camp Kigali] kuri uyu wa 12 Ukwakira 2019.

Cyari igitaramo kinejeje. Abantu bitabiriye mu buryo bukomeye ku buryo wararanganyaga amaso ukabona aho cyabereye hakubise huzuye.

Ab’ingeri zitandukanye bari babukereye baje kumva urwenya rw’abarimo Japhet na 5k Etienne babarizwa mu Itsinda rya Daymakers Entertainment ryashinzwe na Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonke n’abandi barimo Michael Sengazi, Patrick, Nimu Roger, Divine, Joshua, na Bishop Gafaranga.

Mu banyuze imbere bose wasangaga buri wese afite umwihariko maze byakubitana n’uko yabaga ari kwerekana ibyo avuga yifashishije ibimenyetso bikaba ibindi.

Nka Nimu Roger we, yaje ku rubyiniro atangaza benshi ubwo yavugaga kuri KNC, mu rwenya yavuze ashaka kumvisha abantu ko uyu mugabo azi kwamamaza mu buryo budasanzwe hari aho yavuze ko ‘KNC aratangaje, muzi ko yamamaza Cotex ukaba wagira ngo arazambara!’ abantu hafi ya bose bahise bakubitira igitwenge icyarimwe.

Joshua nawe yatumye benshi baseka mu buryo bukomeye mu rwenya yateye avuga ku kuntu iyo ashaka kumenya ko umukobwa bakundana akuze amusaba kumugurira Yolo Pack ari kumwinja.

Ati “Mukunzi uwakugurira Yolo Pack y’ukwezi iyo abyanze mpita menya ko akuze, ni aho mbimenyera rwose.”

Uyu musore yateye kandi urundi rwenya avuga kuri Ndimbati, aho yavuze ukuntu yarose Imana yemerera abantu bose kujya mu ijuru ariko Ndimbati akaribura kubera kurya inyama z’ingurube zizwi nk’akabenzi.

Ati “Narose Imana ivuga ko twese tugomba kujya mu ijuru ariko ivuga umwe wenyine utemerewe kurijyamo ari uwariye akabenzi, natunguwe no kubona Ndimbati ariwe ubanje ikuzimu. Kuko Imana yabikoze nk’imbwa z’abapolisi. Imbwa yaje irahunahuna igeze kuri Ndimbati ihita izunguza umutwe. Imana irayibaza iti kuki uzunguza umwe? iti Databuja uyu yariye n’ibyana byayo.”

Divine nawe uri mu bakobwa banejeje benshi we yateye urwenya avuga ku mazina y’abantu bamwe na bamwe y’iki gihe atangaje, atanga urugero rw’izina rya Knowless.

Yavuze kuri Shaddy Boo avuga ukuntu mu gihe yaba yakiriye agakiza yashima Imana akibagirwa akajya afata amafoto yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ari imbere y’abo basengana.

Ati “Ntabwo nagenda ntavuze kuri Shaddy Boo numvise ko ari hafi gukizwa ikaze. Tekereza igihe azaba ari mu rusengero, tugeze mu mwanya wo gushima Imana reka twakire Nyirahakiziyaremye Valeria, agaturuka hariya akaza ati mwe mwese icyo nababwira ni uko kuri Instagram nitwa Shaddy Boo cyangwa se Shadia. Uyu munsi tugiye guhimbaza Imana, bwira mugenzi wawe ngo hallelluya, bwira mugenzi wawe ngo kuri Instagram[…]”

Yakomeje avuga ubuyo Shady Boo yahita avuga ko ashaka gufata selfie akajya abaza ko abahanzi bakomeye mu Rwanda nabo bitabiriye amateraniro, ibintu byasekeje benshi. Yunzemo iby’ukuntu yahita asaba uyoboye gahunda kumushyiriramo indirimbo agakaraga ikibuno, nabyo bisetsa benshi.

Itsinda rya Japhet na 5K Etienne ryari ritegerejwe niryo ryashyize akadomo kuri iki gitaramo ryateye urwenya mu buryo butandukanye bishimisha benshi.

Bati “Kwa Muganga ni hehe haba serivisi nyinshi nziza kandi zitandukanye[…] ariko hari izisaba ko wita ku muntu neza. Ariko noneho iyo bigeze kukwisuzumisha barakubaza bati byagenze bite? Uti numvise ikintu kimfata kiraza gihera hano, wumve ngo ndakorora. Ibyo bakabyandika.”

“Ariko bajya kuguha imiti, bakakubwira ngo bitewe n’imyanzuro twafashe tugiye kukwandikira imiti mu gitondo, saa sita na nijoro. Uzamenya saa sita ari ryari cyangwa mu gitondo ari ryari kuko usanga wa mukecuru uri mu myaka 70 aryama buri masaha abiri.”

Bateye kandi urwenya basa nk’abajoro abakora itangazamakuru bifashishije urubuga rwa Youtube, bishyira mu mwanya w’umwe muri bo wagiye kwakira Ne-Yo uheruka mu Rwanda mu minsi ishize uko yamuganiriza.

Bavuze ko uwo munyamakuru yakwakira Ne-Yo ati “Ne-Yo welcome to Rwanda. It is a tv online. You. Camera. Tv and views views views views.”

Clapton ukuriye Day Makers yabwiye IGIHE ko kuba bongeye gutegura igitaramo nk’iki kikitabirwa bibereka ko uruganda rwo gusetsa hari ahantu rumaze kugera hashimishije cyane.

Akubira ishimwe rye mu nterurero ati ‘Abanyarwanda bakunda ibyacu, mureke dukore ibyo bakunda bazitabira ibitaramo twateguye.”

Byari ku nshuro ya kabiri habaye igitaramo nk’iki. Ugereranyije n’igihe aba basore bamaze batangiye, cyitabiriwe mu buryo bukomeye.

Aba basore bateraga urwenya bakananyuzamo bakicara
Abantu bari basetse mu buryo bukomeye
Abantu basetse barakwenkwenuka bataha bikanda imbavu
Abanyuze ku rubyiniro bose bagerageje gutera urwenya buri wese yisangamo
Aimable Twahirwa wabaye umukemurampaka mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yari yitabiriye iki gitaramo
Anita Pendo na Clapton nibo bari bayoboye iki gitaramo
Bigomba guhinduka, igitaramo cy'urwenya kimaze kuba ubukombe
Bishop Gafaranga, wamamaye cyane yari yaherekejwe n'umudiyakoni we muri iki gitaramo
Bushali wamamaye muri Kinyatrap nawe yishimiwe mu ndirimbo zitandukanye
Danny Mutabazi wamamaye mu ndirimbo zihimbaza yari yaje muri iki gitaramo
Iri torero ririmo abakaraza b'abahanga mu buryo bukomeye
Itorero Inkindi Itatse Intwari ribarizwamo abakaraza b'ingoma z'i Burundi ryanyuze benshi
Japhet na 5K Etienne bashimishije besnshi muri iki gitaramo bateguye
Joshua uri mu banyarwenya bafite impano yihariye nawe yigaragaje cyane muri iki gitaramo
Davis D yari ari muri iki gitaramo
Digidigi wamamaye muri Papa Sava yari ari muri iki gitaramo yizihiwe cyane
Divine wamamaye nka Mabuja yakoze urwenya rwatangaje benshi
Ibitwenge byari byose, nta watahanye ingingimira ku mutima we
Iki gitaramo kubera uko cyakuruye benshi, amasosiyete atandukanye yari yaje kucyamamazamo
Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton niwe washinze Daymakers yatembagaje benshi
Muyoboke Alex na Patient Bizimana ibitwenge byari byababanye byinshi
Ndimbati yari yicaranye n'umugore wa Clapton
Niyitegeko Gratien wamamaye nka Seburikoko na Papa Sava muri filime yari ari muri iki gitaramo
Niyomubyeyi Noella wamenyekanye nka Foromina muri Papa Sava cyangwa Liliane muri Seburikoko yari ari mu bitabiriye igitaramo
Patient Bizimana na Muyoboke Alex bari mu bitabiriye iki gitaramo
Jules Sentore yari yitabiriye iki gitaramo cyatumye benshi bataha bikanda imbavu
Kubera urwenya rwinshi hari byageze abantu bagaseka nta rutangira
Mani Martin yari yitabiriye iki gitaramo
Uyu munyarwenya witwa Milleile ari mu batanga icyizere
Uyu musore afite impano ikomeye yo gusetsa abantu
Yvan Buravan uri hagati n'umujyanama wa Jules Sentore uri ibumoso bari baryohewe n'igitaramo
Uyu mukobwa yasekeje benshi ageze ku rwenya ruvuga ku gihe Shaddy Boo yaba yarahindutse umurokore
Umunyarwenya Michael Sengazi nawe yigaragaje muri iki gitaramo
Uyu munyarwenya witwa Milleile ari mu batanga icyizere

Ushaka kureba amafoto menshi kanda hano

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .