00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwa Teta Grace, umunyarwenya umaze kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 March 2021 saa 02:11
Yasuwe :

Grace Teta Ayinkamiye ubusanzwe uba muri Canada muri Ottawa ni umwe mu banyarwenya bagezweho ku mbuga nkoranyambaga muri ibi bihe, aho yamamaye mu bikorwa bitandukanye birimo kwigana abapasiteri ku rubuga rwa ‘Tik Tok’.

Benshi bakunda kumukurikira kubera uburyo ajyanisha amashusho ye n’ibiba biri kuvugwa mu rwenya akunze gutanga. Yamamaye mu nzenya zitandukanye zirimo urwavugaga ‘Mama bebe’ aho aba ari umugabo wise umugore Mabuso (gereza) maze umugore we yamubaza icyo bivuze akamusubiza ko bivuga ko ‘Mama Bebe Uri Special Obligation’.

Mu gutera urwenya rwe ku mbuga nkoranyambaga akenshi yifashisha ibyavuzwe n’abandi bantu, we akabisubiramo mu buryo bwe, yabijyanisha n’uko aba yitwara benshi akabarwaza imbavu.

Avuka mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda mu muryango w’abana bane. Iyo yivuga agaragaza ko akiri umwana yumvaga azaba umwe mu bakobwa bakora mu ndege. Yasoje amashuri yisumbuye mu 2019 ahita ajya gutura Canada aho yiga Amategeko.

Mu kiganiro yagiranye na 1K Studio, yavuze ko hari itandukaniro rinini riri hagati ya Canada n’u Rwanda kuko usanga ibihe byaho bihinduka kugera ku kigero cy’uko mu gihe cy’ubukonje urubura rushobora kugwa.

Ati “Canada ni igihugu gifite imihindagurikire y’ikirere itandukanye n’iyo mu Rwanda kuko harakonja cyane, n’icyo kintu bitanduniyeho. Muri Canada harakonja cyane haba ari mu gihe cy’ubushyuhe hagashyuha cyane.”

Kuri ubu, uyu mukobwa avuga ko ahugiye mu kwiga, gukoresha Tik Tok ndetse no gusenga.

Iyo aganira ku rugendo rwo gutangira gusetsa yifashishije urubuga rwa Tik Tok, agaragaza ko atari ibintu yari yarigeze atekereza kuko yabitangiye yikinira.

Ati “Nabitangiye mbikunda, ari ukwishimisha. Naje gushimishwa n’uko abantu babikunda kandi ubu byamaze kuba akazi. Ikintu mbikundira bimfasha kuruhuka mu mutwe no gushimisha bagenzi banjye. Numva nanjye ubwanjye binshimishije. Ikintu nkunda ku gutera urwenya ni uko haba harimo inyigisho kandi umuntu akaba yabasha kuruhuka. Ndabikunda kuko mu buzima bwanjye mba nshaka guhora nishimye.”

Teta yatangiye gukora ibyo gusetsa yifashishije uru rubuga mu 2019 akajya abisangiza abamukurikiraga, bagenda babikunda gake gake.

Ati “Ntabwo numvaga ko nzakora amashusho yo kuri Tik Tok abantu bakabikunda kuko uru rubuga ntabwo rumaze igihe kinini. Ni ibintu nakoze bitewe n’igihe. Ntabwo nakuze niyumva nk’umuntu uzi gusetsa. Ikintu kinsetsa ni ukuntu iyo ndebye amashusho mbanza guseka. Buriya museka njye nabanje guseka.”

Uyu mukobwa yavuze ko ibijyanye no gusetsa n’urwenya mu Rwanda bikwiriye gushyigikirwa kuko byagaragaye ko bishobora kubyarira benshi akazi.

Ati “Uruganda rwo gusetsa rukeneye gushyigikirwa. Mubafashe nihaba ibitaramo mubyitabire. Aho umuziki ugeze ubu n’uruganda rwo gutera urwenya rwahagera.”

Teta Grace yashishikarije urubyiruko gukora cyane no kubyaza umusaruro impano baba biyumvamo.

Teta yemeza ko uruganda rwo gusetsa mu Rwanda rushyizwemo imbaraga rwatera imbere
Teta Grace yamamaye cyane mu bihe bya Guma Mu Rugo mu 2020
Uyu mukobwa yavuze ko yatangiye gusetsa yikinira, atungurwa no kubona byakunzwe cyane
Uyu mukobwa ni umwe mu bagezweho mu gutera urwenya ku mbuga nkoranyambaga, by'umwihariko kuri TikTok
Teta kuri ubu abarizwa muri Canada aho yiga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .