Uyu munyarwenya wari utaramye bwa mbere mu bitaramo bya Seka Fest, mu rwenya rwe yagarutse ku bantu barimo Miss Kalimpinya Queen, Arthur Nkusi, Bamporiki n’abandi.
Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022 muri Kigali Convention Centre.
Ntarindwa wamaze isaha n’igice ku rubyiniro atebya, yagarutse ku modoka ya Queen Kalimpinya uherutse kwitabira imikino yo gusiganwa ku modoka, Rwanda Mountain Gorilla Rally.
Yateruye ati "Kalimpinya yavuye mu masiganwa ya ba Nyampinga ajya mu masiganwa y’imodoka, gusa ikibazo yagize ni kimwe. Ubwo imodoka zajyaga mu igaraje we yayijyanye mu mwiherero wa ba Nyampinga. Imodoka bayigisha indangagaciro, ibikwiye kuranga umwali w’i Rwanda, agenda yikwije, asimbuka yitonze..."
"Izindi modoka zavuye ahandi zasimbukaga nk’inshinzi, ariko iya Kalimpinya ibyo ntibikozwa kuko yari yikwije, igenda yigengesereye kuko yitwa ni Nyampinga nyine."
Atome yavuze ko usibye kuba we na Arthur Nkusi ari abene Gitore, yageze ku cyo bapfa agira ati "Abantu bajya bambaza igituma ntakora ubukwe, uretse ko ubu mu muryango wanjye nta we ukibimbaza, dore uwabiteye (yerekana Nkusi)."
Yakomeje agira ati "Wowe witwa Nkusi ,njye nkitwa Ntarindwa, umugore wawe akitwa nde? (Ntarindwa) Nanjye nitwa Ntarindwa, nari niboneye umukobwa twitiranwa ukunda abantu basetsa, none yatwawe na Nkusi, ubwo madamu Ntarindwa aba agiye atyo. Uyu munsi niba hari uwitwa Mukankusi ni we nanjye njyana, noneho bibe kimwe kimwe."
Atome yakomoje kuri Prince Kid uherutse kugirwa umwere, avuga ko ubu indirimbo ari kumva cyangwa ari gutura abantu be muri iki gihe ari izigaragaramo ijambo ’Happy’.
Aha abifashijwemo na Dj Berto bacuranze indirimbo nka Happy ya Pharrell Williams na ‘Don’t Worry Be Happy’ ya Bobby McFerrin, asoza agira ati "Ariko murumva nta Happiness irimo, twizere ko ubu aho ari ameze neza, anezerewe."
Yageze kuri Bamporiki Eduard avuga uburyo yaciye ijambo ‘ruswa’ mu Rwanda, ubu benshi aho kuvuga ruswa basigaye bakoresha ijambo indonke.
Uyu munyarwenya ukunzwe na benshi mu Rwanda yakinnye imikino itandukanye harimo uwa ‘Honorable’ wari utwaye imodoka yasinze.
Umunyarwenya Rusine umenyerewe mu gukina ameze nk’uwasinze ni we bafatanyije uyu mukino.
Atome yatangiye amubaza niba hari icyo ashaka kugeza ku baturage, agaruka ku uburyo abahagarariye mu nteko n’icyatumye atwara imodoka yasinze.
Rusine wari wiswe Honorable yasubije agira ati “Dufite abantu duhagarariye mu nteko, uranyumva neza? Ikindi kandi njyewe mfite ubudahangarwa, kuki uri kunyinjirira cyane?”
Yakomeje agira ati “Uzabirebe no ku nteko tuba duhagarariye abantu ariko duhora twicaye. Ariko ubundi biriya byo si ikibazo? Ikibabaje noneho bakuyemo umuntu unywa agatama, ubwo abakanywa barahagararirwa na nde?”
Ibindi yagarutseho ni uburyo abantu basigaye bavuga ku Gisimenti abandi bakikanga kandi ari ahantu hasanzwe.
Aha yakomoje ku buryo abakobwa bo mu Gisimenti nabo bazamuye ibiciro bitwaje intambara yo muri Ukraine.
Atome wari wahariwe uyu munsi muri Seka Fest, yakurikiwe n’umuhanzi Ruti Joel waganuje abari bitabiriye iki gitaramo zimwe mu ndirimbo zigize album ye ya mbere yise ‘Musomandera’, yitegura ku murika mu ntangiro z’umwaka wa 2023.
Iki gitaramo cyasojwe na Arthur Nkusi wagarutse ku byo ahishiye abakunzi b’urwenya kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2022.
Abakunzi b’urwenya bazataramirwa n’abarimo Kigingi w’i Burundi, Loyiso Gola na Celeste Ntuli bo muri Afurika y’Epfo, Patrick Salvado wo muri Uganda, Obarima Amponsah wo muri Ghana n’abandi.


















Amafoto: Salomon Nezerwa
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!