00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umufaransa Guy Bedos wamamaye mu gutera urwenya yitabye Imana ku myaka 85

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 May 2020 saa 10:56
Yasuwe :

Umufaransa Guy Bedos wamamaye mu gukina filime no kuzandika ndetse no gutera urwenya yitabye Imana ku myaka 85 y’amavuko.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo wamamaye cyane muri filime ‘Nous irons tous au paradis’ yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu mugoroba ku wa 28 Gicurasi 2020.

Yatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bufaransa aho yari atuye n’ubwo afite inkomoko muri Algérie.

Nk’uko yabyifuje azashyingurwa mu kirwa yakundaga cyane cya Corsica, yari yarahaye izina rya ‘mon Algérie de rechange’ kubera impumuro yaho yamwibutsaga ubwana bwe.

Umuhungu we Nicolas ni we watangaje iby’urupfu rwe.

Guy Bedos yari umunyabigwi mu ruganda rwa sinema mu Bufaransa no ku Isi, yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye ashimirwa ubuhanga bwe mu gutera urwenya no guteza imbere uruganda rwa sinema.

Yavukiye mu Mujyi wa Algiers muri Algérie, ku wa 15 Kamena 1934. Yashakanye n’abagore batatu. Ubwa mbere na Karen Blanguernon ndetse banafitanye umwana w’umukobwa witwa Leslie Bedos wavutse mu 1957.

Ashakana na Sophie Daumier babyaranye umukobwa bise Melanie, wavutse mu 1977, ndetse n’umuhungu bise Phillipe wavutse mu 1954 akitaba Imana mu Ukuboza 2010. Sophie Daumier we bigeze no gukorana nk’itsinda kuva mu 1960 kugeza mu 1974.

Umugore bashakanye nyuma ni Joelle Bercot, babyaranye abana babiri barimo Nicolas wavutse mu 1980 na Victoria wavutse mu 1984.

Umufaransa Guy Bedos wamamaye mu gukina filime no kuzandika ndetse no gutera urwenya yitabye Imana ku myaka 85 y’amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .