00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Tsi Tsi watumiwe mu gitaramo cya Skol yageze mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 November 2019 saa 09:39
Yasuwe :

Umunyarwenya Tsi Tsi Chiumya wo muri Afurika y’Epfo yaje mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo cy’urwenya cyateguwe n’Uruganda rukora rukanacuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Limited Rwanda.

Ni mu iserukiramuco ryateguwe ku bufatanye na Comedy Knights ryari risanzwe ryitwa “Kigali International Comedy Festival” rigiye kuba ku nshuro ya gatatu.

Kuri iyi nshuro bwo iri serukiramuco rizaba rizanye ibitaramo byiswe “Caravane du rire” bizabera mu Rwanda, i Burundi ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umunyarwenya Tsi Tsi Chiumya wo muri Afurika y’Epfo yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2019. Akihagera yavuze ko icyo afitiye amatsiko ari ugutembera ibice bimwe byo mu Mujyi wa Kigali akareba ubwiza bw’u Rwanda.

Ikindi yavuze ni uko yiteguye gusetsa abantu. Ati ‘‘Ndishimiye kandi nditeguye gusa sinavuga ko abantu banyitegaho iki cyangwa iki ahubwo njye niteguye ko abazaza bazakwekwenuka, nta kabuza.”

Muri iri serukiramuco hazaba ibitaramo byo gusetsa, mu mashuri ndetse n’ibikorwa byo gufasha.

Ibitaramo nyirizina bitegerejwe kuba ku bufatanye na Skol Lager guhera kuri uyu wa Kane tariki 7 bikazasozwa ku wa 9 Ugushyingo 2019.
Igitaramo cya mbere kiraba kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2019 aho kwinjira biraba ari ubuntu. Aha haraza gutaramirwa na Babu, Michael, Joshua, George,Clapton Kibonke, 5K na Japhet.

Usibye aba ariko haraba hari n’abandi bakizamuka nka; Fred, Kepha Lee, Sam na Toussaint. Iki gitaramo kirabera mu Mujyi wa Kigali rwagati ahitwa Mummy’s Cuisine mu nyubako ya CHIC.

Tariki 8 Ugushyingo 2019 hazaba igitaramo cya kabiri kizaba mu Kinyarwanda n’Icyongereza hakazaba hari abanyarwenya nka; Clapton, Joshua, 5K ,Japhet, n’abandi benshi bo mu Rwanda. Hazaba hari umunya-Kenya Oliver Otieno hakiyongeraho Lindy Johnson na TSI TSI Chiumya bazaba baturutse muri Afurika y’Epfo. Iki gitaramo kizayoborwa na Babou afatanyije na Michael.

Ku munsi wa nyuma w’iri serukiramuco tariki 9 Ugushyingo 2019 hazataramira abanyarwenya barimo; Michel Gohou wo muri Cote d’Ivoire, Oumar Manet wo muri Guinee Conakry, Joyeux Bin Kabodjo uzaba aturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Kigingi uzaba yaturutse i Burundi.

Abanyeshuri bafite amakarita y’ishuri bazabona amatike ku mafaranga ibihumbi bibiri (2000FRW), mu myanya isanzwe bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000FRW) na 20 000FRW mu myanya y’icyubahiro ku gitaramo kimwe mu gihe abazareba ibitaramo bibiri bo bazishyura 35 000FRW.

Uzashaka kugura amatike ku muryango bazayabona kuri 5000 FRW igiciro cy’abanyeshuri bafite amakarita y’ishuri, 10 000FRW mu myanya isanzwe na 25000 FRW mu myanya y’icyubahiro. Ibi bitaramo byo ku wa 8-9 Ugushyingo 2019 bikazabera mu ihema rya KCEV ahahoze hitwa Camp Kigali.

Umunyarwenya Tsi Tsi Chiumya wo muri Afurika y’Epfo yaje mu Rwanda yitabiriye igitaramo cy’urwenya cyateguwe n’Uruganda rukora rukanacuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery Limited Rwanda
Uyu musore ugeze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere yavuze ko yabyishimiye
Tsi Tsi yavuze ko yiteguye kuzasigira ibitwenge abanya-Kigali
Babu na Michael bari baje kumwakira ku kibuga cy'indege i Kanombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .