Arangije gushima Imana ashaka guhereza mikoro uwari umukurikiye ariko undi yanga kuyakira, ati “Njye nta shimwe mfite uyu munsi, yihereze Mwarimu”.
Mwarimu ati “Si njye ushinzwe iby’amashimwe, yihereze Umushumba”.
Umushumba ati “Mwene Data, iyo mikoro ni iyawe. Ni impano itorero ryakugeneye, ushobora kuyitahana iwawe”.
2. Umuhungu yakundanye n’umukobwa bahuriye kuri Facebook, barakundana bahana na nimero za WhatsApp. Umunsi umwe umukobwa ahamagara umuhungu ati “Cheri, uri he ko ngukumbuye?”, umusore ati “Ndi iwanjye nicaye mu busitani ndasharamye.”
Umukobwa ati “Ifotore unyereke ifoto.” Umuhungu bihuza n’uko yari arimo kugenda mu muhanda, abona igipangu cyiza imbere kirimo ubusitani, abuhagararamo arifotora ayoherereza umukobwa kuri WhatsApp.
Umukobwa ifoto arayitegereza, aramusubiza ati “Niba ari aho uri reka nsohoke ngusuhuze uri iwacu”!!
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!