00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abategura Gen-z Comedy Show binjiye mu mwaka mushya bicinya icyara

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 31 December 2023 saa 08:28
Yasuwe :

Tariki ya 24 Werurwe 2022, nibwo kuri kuri Art Rwanda Ubuhanzi Incubation Center mu Rugando bwa mbere habereye igitaramo cy’urwenya cyiswe Gen-Z Comedy Show.

Iki cyaje iri igitekerezo cy’umunyarwenya Ndaruhutse Merci wamamaye nka Fally Merci, washakaga gushyiraho urubuga abafite impano mu rwenya bashobora kuzigaragarizamo.

Fally Merci wari wamaze guhura na bamwe muri aba banyempano, igitaramo cya mbere cyarabaye cyitabirwa n’abatarenze 30 nabo bari abanyarwenya icyo gihe bateraga bakiyikiriza.

Gen-Z Comedy yakomeje kuba kabiri mu mu kwezi, ku wa Kane w’icyumweru cya kabiri n’icya nyuma cy’ukwezi, ikitabirwa n’umubare munini w’abanyarwenya inshuti n’imiryango yabo.

Uwajyaga muri iki gitaramo agiye gushyigikira uwe yatahanaga ibyishimo bisendereye yahawe n’aba banyempano batari bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro.

Ibi byishimo nibyo byagiye bituma abantu batumirana kujya kureba abo banyarwenya, uhageze ntiyihererane iyo nkuru nziza none Gen-Z Comedy yahindutse igikorwa rusange gihuza abanya-Kigali.

Muri iki gitaramo niho hamenyekaniye abanyarwenya bashya batanga icyizere nka Admin, Muhinde, Kadudu n’abandi.

Umwaka wa 2023 ntuzibagirana kuri Gen-Z Comedy Show

Mu gihe kitarenze imyaka ibiri, Gen-Z Comedy Show imaze kuba ikimenyabose gusa ukwaguka kwayo kwabaye mu 2023.

Ku wa 4 Gicurasi 2023, nibwo habaye impinduka zikomeye muri ibi bitaramo aribwo bimutse aho bakoreraga bajya kuri ‘Mundi Center’ kugira ngo abantu babashe kwisanzura.

Muri iki gitaramo kandi nibwo hongerewemo igice cy’ikiganiro cyiswe ‘Meet me to Night’, aho hatumirwa ibyamamare bitandukanye haba mu muziki, siporo, ubucuruzi, politike n’ibindi bagasangiza abitabiriye ibi bitaramo urugendo rwabo.

Iki kiganiro cyatangiranye na Gasana Christian watangije umuryango w’urubyiruko ‘Our Past’. Haje gutumirwamo abantu batandukanye nka rwiyemezamirimo Malik Shaffy, abahanzi nka Platini, Chris Eazy, Anitha Pendo, Riderman, Niyitegeka Gratien, Juno Kizigenza, Bushali n’abandi.

Abanyarwenya bo muri Gen-Z bakomeje kuzamura urwego ku buryo abajya muri ibi bitaramo bagiye biyongera umusubirizo aribyo byatume ku wa 21 Nzeri 2023, ibi bitaramo byimurirwa muri Camp Kigali.

Uko ibi bitaramo byakuraga ni nako batumiraga abanyarwenya bakunzwe haba mu Rwanda no hanze nka Okkelo wo muri Uganda na Kigingi w’i Burundi.

Mu kiganiro na IGIHE, Fally Merci yavuze ko 2023 ari umwaka wabareye indashyikirwa kuko nibwo babonye abantu benshi bitabiriye ibitaramo byabo.

Ati “2023 ni umwaka wagendekeye neza Gen-Z kuko yabereye ahantu hatatu kubera ubwinshi bw’abantu. Twatangiriye kuri Art Rwanda tujya Mundi Center haba hato, none dusoreje Camp Kigali. Bivuze koo nidukomeza gutya turaza kwisanga muri BK Arena.”

Yakomeje avuga ko nubwo bahiriwe na 2023 ariko bafashijwe no gukorera hamwe no kudacika intege mu rugendo bari batangiye.

Ati “Ikintu cyadufashije ni uguhozaho. Twanze gucika intege ibitaramo tubikora kabiri mu kwezi, rimwe hakaza abana badashoboye ubundi hakaza abashoboye bagiye bakuriramo ukuntu batangiye siko basoje.”

Ikintu cyadufashije ni ugushyira hamwe no kudacika integer, ikindi ni Imana ibirimo kuko ubirebye si umuntu ubiri inyuma.”

Fally Merci watangiye akorana n’abanyarwenya 30 none akaba amaze kugera ku basaga 16, yemeza ko kugera kure bisaba gutangira igitekerezo cyawe uko kiri.

Ati “ Inzozi dufite ntabwo tuzahita tuzisangamo tutagenze uko imbaraga zacu zingana. Iyo ntegereza ko Gen-Z itangirira Camp Kigali ntabwo iba iriho ariko natangiriye ku rwego nari ndiho, nagenze uko imbaraga zanjye zingana.”

Muhinde na we avuga ko uyu mwaka wamubereye uwo kwaguka mu bumenyi n’ubushobozi.

Ati “Uyu mwaka narakuze kuko nta kwezi na kumwe ntigeze nkora. Wabaye umwaka mwiza nigiyemo byinshi nko kumenya uko nitwara imbere y’abantu ndetse bitangira no kwinjiza.”

Intego za Gen-Z Comedy mu 2024, ni ugutangirana n’ibitaramo byo kuzenguruka uturere dutandukanye tw’u Rwanda.

Kuri ubu Camp Kigali naho hasigaye huzura kubera ibi bitaramo
Kigingi ni umwe mu banyamahanga bataramye muri Gen-Z Comedy Show mu 2023
Kadudu ni umwe mu banyarwenya bagezweho mu 2023
Ibi bitaramo byatangiye kwitabirwa n'umubare mwinshi w'abanyarwenya
Gen-Z yabaye gahunda izirikanwa n'abakunzi b'urwenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .