Uyu munyarwenya uri mu bakunzwe cyane muri Afurika y’Uburasirazuba, ategerejwe muri Seka Live isoza Nzeri 2023.
Amakuru IGIHE yamenye avuga ko uyu munyarwenya kuri iyi nshuro azagarukana i Kigali itsinda ry’abacuranzi be bazamufaha gucurangira abazitabira Seka Live nawe akaba umuririmbyi.
Ikindi kidasanzwe kuri uyu munyarwenya, ni uko azaba aherekejwe n’itsinda ry’abanyarwenya bashya arigufasha kuzamura impano zabo.
Uwaduhaye amakuru yagize ati “Yego byamaze kwemezwa azaza, gusa kuri iyi nshuro bizaba bitandukanye. Urabizi ko ajya aririmba, ubu rero azaza ari umuririmbyi wa Reggae ndetse azazana n’itsinda ry’abanyarwenya atoza.”
Anne Kansiime ugiye gutaramira i Kigali rimwe na rimwe acishamo akaririmba nubwo benshi bamuzi mu bikorwa bitandukanye by’urwenya.
Ijwi rya Kansiime ryumvikanye mu ndirimbo yakoze zirimo , “Mparo” yakoze mu ntangiro ya 2023, “My Africa” yakoze mu 2019 ,“Sit Down” yo mu 2019, n’izindi.
Uyu munyarwenya w’imyaka 31 aheruka gutaramira i Kigali muri Nzeri 2022 nabwo yari yitabiriye Seka Live.
“Mparo” imwe mu ndirimbo za Kansiime Anne
“My Africa” indirimbo Anne Kansiime yakoze mu 2019
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!