Ni ibitaramo byatangiye muri Mata 2022 bikajya bibera ku Cyicaro cya ArtRwanda ku Kimihurura, intego yabyo ikaba yari uguhuriza hamwe abafite impano yo gusetsa na bo bitabira ku bwinshi.
Ibi bitaramo byagiye bikura umunsi ku wundi, ababyitabira baba benshi kugeza ubwo barushaga imbaraga aho byari bisanzwe bibera.
Muri Mata 2023, nyuma y’umwaka umwe bitangiye byaje kwimurwa bivanwa ku Cyicaro cya ArtRwanda hari hamaze kuba hato byimurirwa muri Mundi Center i Gikondo.
Ibi bitaramo biba kabiri mu kwezi bikitabirwa n’abanyarwenya biganjemo abakiri kuzamuka ariko bafite impano zitangaje bikundwa n’abatari bake.
Nyuma y’amezi atagera kuri atanu ibi bitaramo byimuriwe muri Mundi Center byahise bihakurwa bijyanwa Camp Kigali.
Abajijwe impamvu yo kwimura ibitaramo bye, Fally Merci yabwiye IGIHE ko imwe mu mpamvu zikomeye zatumye yimura ahaberaga ibitaramo bye ari uko muri Mundi center hari hatangiye kuba hato.
Ati “Ntangira ibi bitaramo nakoreraga kuri ArtRwanda, icyo gihe abantu 40 ni bo natangiranye na bo njya kuhava ntangiye kwakira abantu barenga 150 kuko hari hatangiye kuba hato cyane.”
Yakomeje avuga ati “Ndibuka ko nimukira muri Mundi Center icyo gihe natangiye mfite abantu hafi 300 ariko uyu munsi bamaze kugera muri 700, ni benshi ku buryo bigoye kuba babona aho bicara. Ni yo mpamvu nifuje kwimura ahaberaga ibi bitaramo.”
Nyuma yo gutangaza ko ibitaramo bya Gen-Z Comedy byimuwe, icya mbere kizabera muri Camp Kigali giteganyijwe ku wa 21 Nzeri 2023.
Muri iki gitaramo, Merci yagitumiyemo abarimo Umuraperi Kivumbi King nk’uzaganiriza abazacyitabira. Kugeza ubu urutonde rwose rw’abazatarama ntabwo ruratangazwa.
Abajijwe niba Camp Kigali itazamugora cyane ko ari amahema manini, Fally Merci, yavuze ko nta mpungenge afite cyane ko uko ibitaramo byagiye byaguka bimuha icyizere cy’uko n’aho yimukiye abantu bazahagana.
Ibitaramo bya Gen-Z bikundirwa kugaragaza impano nshya z’abanyarwenya bakizamuka
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!