Ibi bitaramo bishya bizajya bitegurwa na DJ Pius bizwi nka ‘Shouters comedy club’ bizajya biba buri wa Kabiri kuva saa 19h00-21h00.
Abazajya babyitabira bazajya banywa, barye, baganire ariko banaseka kuko hazajya haza abanyarwenya batandukanye.
Dj Pius yabwiye IGIHE ko amaze igihe ajya i Burayi, Nigeria, Uganda n’ahandi akabona abanyarwenya bataramira abantu bidasabye ibitaramo binini bihuruza imbaga. Iyi ngo n’iyo yabaye intandaro yo gushaka uko nawe yatangiza imikorere nk’iyi mu Rwanda.
Ati “Ubuse tuzategereza igihe Gen-Z comedy show izabera kugira ngo abantu baseke? Ntabwo ari byo kuko njyewe nkunda urwenya kandi mpora nshaka icyaruteza imbere.”
Yakomeje avuga ko “Mfite ahantu hanini. Kubera iki abantu bataza ngo baseke baruhuke? Bigamije kwagura urwenya, no guteza imbere ibitaramo by’urwenya. Nashakaga ikintu cyaba buri cyumweru.”
Igitaramo cya mbere cya Shouters comedy club cyabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Ukuboza mu 2023. cyitabiriwe n’abanyarwenya batandukanye barimo Babu, Michaël Sengazi, Fred Rufendeki n’abandi bahageze baje gushyigikira bagenzi babo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!