00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dj Pius yinjiye mu mikoranire n’abanyarwenya

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 6 December 2023 saa 10:43
Yasuwe :

Rukabuza Pius uzwi nka Dj Pius mu mwuga wo kuvanga imiziki yatangiye uburyo bushya bwo guhuza abasohokera muri Shooters Lounge, banywa, barya byose bijyana n’umuhanga ubavangira imiziki ndetse n’abanyarwenya babasusurutsa.

Ibi bitaramo bishya bizajya bitegurwa na DJ Pius bizwi nka ‘Shouters comedy club’ bizajya biba buri wa Kabiri kuva saa 19h00-21h00.

Abazajya babyitabira bazajya banywa, barye, baganire ariko banaseka kuko hazajya haza abanyarwenya batandukanye.

Dj Pius yabwiye IGIHE ko amaze igihe ajya i Burayi, Nigeria, Uganda n’ahandi akabona abanyarwenya bataramira abantu bidasabye ibitaramo binini bihuruza imbaga. Iyi ngo n’iyo yabaye intandaro yo gushaka uko nawe yatangiza imikorere nk’iyi mu Rwanda.

Ati “Ubuse tuzategereza igihe Gen-Z comedy show izabera kugira ngo abantu baseke? Ntabwo ari byo kuko njyewe nkunda urwenya kandi mpora nshaka icyaruteza imbere.”

Yakomeje avuga ko “Mfite ahantu hanini. Kubera iki abantu bataza ngo baseke baruhuke? Bigamije kwagura urwenya, no guteza imbere ibitaramo by’urwenya. Nashakaga ikintu cyaba buri cyumweru.”

Igitaramo cya mbere cya Shouters comedy club cyabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Ukuboza mu 2023. cyitabiriwe n’abanyarwenya batandukanye barimo Babu, Michaël Sengazi, Fred Rufendeki n’abandi bahageze baje gushyigikira bagenzi babo.

Umunyarwenya Sengazi, Babu na Dj Pius
Dj Pius yatangije gahunda y’ibitaramo by’urwenya bibera mu kabari
Umunyarwenya Babu ni umwe mu basusurukije abantu muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .