00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Doctall Kingsley agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 5 October 2023 saa 04:33
Yasuwe :

Umunyarwenya Kingsley Ogbonna [Doctall Kingsley] ategerejwe i Kigali mu gitaramo “The Upcoming Diaspora” cyateguwe na Japhet Mazimpaka.

Doctall Kingsley wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho y’urwenya aherekezwa n’ijambo “This Life No Balance” ni umwe mu bazasusurutsa abazitabira Igitaramo “The Upcoming Diaspora” kizaba ku wa 29 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali.

Uyu munyarwenya uri mu bagezweho muri Nigeria no hanze yayo yatumiwe muri iki gitaramo yiyongera kuri mugenzi we wo muri Nigeria Chibuike Josh Alfred [Josh2Funny] wamamaye muri America’s Got Talent 2023.

Aba bombi bazahurira mu gitaramo kimwe n’abandi banyarwenya barimo, Japhet Mazimpaka, MC Tricky, Michael Sengazi, Babo Joe, Joshua Comedian n’abandi

Kwinjira muri iki gitaramo ni 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 20.000 Frw muri VIP na 200.000 Frw ku meza y’abantu batandatu. Ni amatike ushobora kugura unyuze ku rubuga rwa https://rgtickets.com/.

Iki gitaramo cyiswe ‘The Up Coming Diaspora’ Japhet Mazimpaka agiye kugikora nyuma y’ikindi gito aheruka gukora yise ‘Stupid Experience’ ubwo yashakaga kugerageza ubushobozi bwe mu gukora ibitaramo nk’ibi by’urwenya ari wenyine.

Ni igitaramo kije gikurikira ibindi uyu munyarwenya yakoreye hirya no hino mu gihugu muri kaminuza zo mu Rwanda, aho yazengurutse agaragaza impano ye mu gusetsa.

Doctall Kingsley agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere
Iki gitaramo cyiswe ‘The Up Coming Diaspora’ uyu musore agiye kugikora nyuma y’ikindi gito yari yakoze yise ‘Stupid Experience’ ubwo yashakaga kugerageza ubushobozi bwe mu gukora ibitaramo nk’ibi wenyine
Doctall Kingsley ni umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu yibarutse mu 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .