Doctall Kingsley wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu mashusho y’urwenya aherekezwa n’ijambo “This Life No Balance” ni umwe mu bazasusurutsa abazitabira Igitaramo “The Upcoming Diaspora” kizaba ku wa 29 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali.
Uyu munyarwenya uri mu bagezweho muri Nigeria no hanze yayo yatumiwe muri iki gitaramo yiyongera kuri mugenzi we wo muri Nigeria Chibuike Josh Alfred [Josh2Funny] wamamaye muri America’s Got Talent 2023.
Aba bombi bazahurira mu gitaramo kimwe n’abandi banyarwenya barimo, Japhet Mazimpaka, MC Tricky, Michael Sengazi, Babo Joe, Joshua Comedian n’abandi
Kwinjira muri iki gitaramo ni 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 20.000 Frw muri VIP na 200.000 Frw ku meza y’abantu batandatu. Ni amatike ushobora kugura unyuze ku rubuga rwa https://rgtickets.com/.
Iki gitaramo cyiswe ‘The Up Coming Diaspora’ Japhet Mazimpaka agiye kugikora nyuma y’ikindi gito aheruka gukora yise ‘Stupid Experience’ ubwo yashakaga kugerageza ubushobozi bwe mu gukora ibitaramo nk’ibi by’urwenya ari wenyine.
Ni igitaramo kije gikurikira ibindi uyu munyarwenya yakoreye hirya no hino mu gihugu muri kaminuza zo mu Rwanda, aho yazengurutse agaragaza impano ye mu gusetsa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!